AmakuruPolitiki

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yategetse ko abasirikare bahondaguye abanyamakuru batabwa muri yombi

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen. David Muhoozi yategetse ko abasirikare b’iki gihugu bafashwe amashusho bahondagura abanyamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru batabwa muri yombi, anasaba imbabazi ku bw’iyi myitwarire isebetse.

Mu itangazo ryasohowe ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Uganda Brig Richard Karemire yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda bwikomwe kubera imyitwarire irimo  ubunyamwuga buke yaranze abasirikare b’iki gihugu ubwo bahondaguraga abanyamakuru bari mu kazi mu murwa mukuru Kampala, ku wa 20 Gicurasi.

Yashimangiye ko UPDF(Igisirikare cya Uganda) yifuje kugaragaza ko itishimiye iyi myitwarire kandi ko umugaba mukuru w’ingabo yategetse ko ababikoze bafatwa bakabihanirwa.

Amashusho yafashwe ku munsi w’ejo agaragaza abasirikare 3 ba Uganda bahondagura abanyamakuru, harimo James Akena ukorera ibiro ntaramakuru by’Abongereza’Ruteurs’ wakubiswe akayabo k’ibiboko mbere yo kujya gufungirwa kuri station ya Polisi y’i Kampala.

Ni mu gihe kandi ku wa mbere w’icyumweru gishize ubwo habaga ubushyamirane muri Arua, abanyamakuru barimo Herbert Zziwa na Ronald Muwanga ba NTV birukansweho banakubitwa n’abashinzwe umutekano ubwo bakurikiranaga inkuru y’urupfu rwa Yasin Kawuma, umushoferi wa Depite Bobi Wine.

Kugeza ubu Minisiteri y’ingabo za Uganda ntiratangaza abagize uruhare mu ihohotera ryakorewe abanyamakuru, cyangwa ibihano ababikoze baza guhanishwa.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri kandi yavuze ko Mu gihe basaba imbabazi abagiriye ububabare muri biriya bikorwa bigayitse, banifuza ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Iri hohoterwa ryakorewe abanyamakuru i Kampala ryamaganwe n’imiryango ireberera abanyamakuru itandukanye, harimo ACME ireberera abanyamakuru bo ku mugabane wa Afurika.

ACME ivuga ko aba banyamakuru bategetswe n’abasirikare gutsiba amafoto y’abigaragambyaga bari bafashe mu ma camera no muri terefoni, mbere yo gukubitwa ibiboko.

Ivuga kandi ko hari ibitangazamakuru bimwe na bimwe byategetswe kutagira amashusho y’ibikorwa by’urugomo byo muri Arua basakaza.

Aha umusirikare wa Uganda yahataga ikiboko umunyamakuru wa Reuters James Akena
Chimpreports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger