Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia yishwe arashwe
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed, yatangaje ko umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia ,General Seare Mekonnen yarashwe, nyuma ya Coup d’Etat yari igiye gukorerwa abayobozi b’agace ka Amhara bikarangira ipfubye.
Amhara ni agace gaherereye mu mayaruguru y’igihugu cya Ethiopia, kakaba kabarizwa muri leta zigize iki gihugu.
Itangazamakuru ryo muri Ethiopia ryatangaje ko Ambachew Mekonnen uyobora Amhara yakomerekejwe. Ni nyuma y’amezi atatu yonyine yari amaze ayobora iriya leta, dore ko ku wa 08 Werurwe uyu mwaka ari bwo yari yatowe.
Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia we warashwe, yari yahawe izi nshingano ku wa 07 Kamena mu mwaka ushize.
Avugira kuri Televiziyo y’igihugu ku munsi w’ejo, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr. Abiy, yavuze ko abari bateguye iriya Coup d’Etat bagerageje kuyikora, ubwo bamwe mu bayobozi ba leta ya Amhara bari mu nama. Yemeje kandi ko bamwe bishwe, abandi bagakomeretswa.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Brigadier General Tefera Mamo ukuriye ingabo zidasanzwe muri Amhara yabwiye Televiziyo y’igihugu ko bamwe mu bari bagerageje gukora iriya Coup d’Etat batawe muri yombi, na ho abandi bakaba batorotse.
Abatuye muri kariya gace bo babwiye itangazamakuru ko ejo ku wa gatandatu humvikanye urusaku rw’amasasu menshi muri kariya gace ndetse imwe mu mihanda ikaba yafunzwe. Amakuru avuga kandi ko Internet yongeye gukurwaho muri Ethiopia. Amakuru avuga ko urusaku rw’amasasu rwamaze amasaha hafi ane.
Ishyaka riri ku butegetsi muri Amhara mu itangazo ryashyize ahagaragara, ryvuze ko uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe umutekano wari warafunzwe nyuma akaza gufungurwa ubwo Abiy Ahmed yagirwaga Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, ari we wihishe inyuma y’iriya Coup d’Etat.