AmakuruImikino

Umufaransa wimyaka 23 niwe wegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2021

Umufaransa w’imyaka 23 Ferron Valentin ukinira Total Direct Energie niwe wegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2021, umunyarwanda Manizabayo wa Benedict Ignite aza ku mwanya wa 3, mu gihe Vergara Sanchez yagumanye umwambaro w’umuhondo ubwo abasiganwa bavaga Kigali berekeza Musanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021
Abasiganwa bahagurutse Kimironko mu murwa mukuru w’u Rwanda ho mu karere ka Gasabo berekeza mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyarugu hafite intera ya Km 123,9 (123,9KM), Ferron Valentin akaba yahakoresheje igihe kingana n’amasaha 3h13’47” anganya na mu Rolland Pierre wa B&B Hotels waje ku mwanya wa 2.

Ferron Valentin

Vergara Bryan Sanchez wa Team Medellin utaje mu 10 ba mbere yagumanye umwenda w’umuhondo kuko akiyoboye abamaze gukoresha igihe gitoya muri utu duce 4 tumaze gukinwa akaba amaze gukoresha igihe kingana na 13h20’17” ibihe anganya na bagenzi be 8 makukurikiye.

Aka gace kiganjemo ahazamuka kahiriye abanyarwanda kuko bwa mbere muri iri rushanwa ry’uyu mwaka aribwo umunyarwanda aje muri 3 ba mbere. Manizabayo Eric wa Benedict Ignite yaje ku mwanya wa 3 akaba yarushijwe na bagenzi be igihe kingana amasegonda 3 gusa.

Team Rwanda

Aba ni Hoehn Alex wa Wildlife genereation, Restrepo Valencia wa Androni Giacatolli, Pacher Quinten wa B&B hotels, Piccoli James wa Israel Start up, Sevilla Rivero O.M wa Team Medellin, Quintero Norena C. J wa Terengganu cycling team, Rodriguez Martin C wa Total Energy, Eyob Mektel wa Terengganu cycling team, mu gihe zerian Nahom wa Erithea nationa team yaje ku mwanya wa 10 akaba arushwa nabo masaha 2n’amasegonda 6.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 05 Gicurasi 2021 hatahiwe abakunzi b’umukino w’amagare bo mu karere k’ Uburasirazuba aho abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Nyagatare berekeza mu Mugi wa Kigali, urugendo rureshya na 149,7KM.

Aka gace gashobora kuzahindura ibintu byinshi ku rutonde rusange kuko muri iyi nzira higanje imirambi ahafite ubutumuruke burebure ari ahitwa Ntunga ho mu karere ka Rwamagana hafite 1678KM ku ntera ya 1.9KM bivuze ko ubuhaname bwaho buri ku rugero rwa 2.4%.
Uko abanyarwanda ba bahagaze ku rutonde rusange:

28-Muhoza Eric (Team Rwanda): + 5’53”

31 Nsengimana Jen Bosco (Team Rwanda):+6’36”

32 Manizabayo Eric (BI): +8’43”

36 Nsengiyumva Shemu (Saca): +11’05’

37 Gahemba Bernabe (Team Rwanda): +11’19”

41 Mugisha Samuel (Team Rwanda):+13’18”

43 Habimana Jean Eric (SACA):+15’57”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger