AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotels, Pierre Rolland yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda

Pierre Rolland w’Umufaransa ukinira ikipe ya B&B, niwe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2021 akoresheje amasaha 3h46’03” akaba yakurikiwe na Alexis ukinira Total Direct Energie yarushije amasegonda 50, mu gihe Eyob Metkel yambuwe umwenda w’umuhondo wambarwa na Rodriguez Martin.

Saa tatu zuzuye ni bwo abakinnyi 68 bari bahagurutse Kigali Convention Center, naho isiganwa nyirizina ritangira kubarwa bageze mu Gatsata.

Abakinnyi baje guhita bafata umuhanda werekeza Gicumbi, bahita bakomeza Base na Nyirangarama bagaruka i Kigali.

Aka gace kareshyaga n’ibilometero 152.6 kegukanwe n’umufaransa Pierre Rolland assize amasegonda 50 Alexis wamukurikiye.

Aka gace katumye Eyob Metkel utasoje mu bakinnyi 10 ba mbere atakaza umwenda w’umuhondo kuko wahise wambarwa na Rodriguez Martin ukinira Total Direct Energie, aho amaze gukoresha amasaha 20h38’10” akaba akurikirwa na Piccoli James ukinira Israel aho arushwa amasegonda 7. Uyob Metkel wari wambaye umwenda w’umuhondo mu gace ka gatanu kuri ubu arabarizwa ku mwanya wa 19 akaba arushwa iminota 4 n’uwa mbere.

Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa 24 aho arushwa iminota 9’58” n’uwa mbere.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Abdallah Murenzi uyobora FERWACY yazindutse atera akanyabugabo abakinnyi b’abanyarwanda basigaye mu irushanwa.

Agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021 kamaze gutangira, abakinnyi bakaba bavuye Ikigali bagana i Gicumbi bagakata bakagaruka bagasoreza kuri Mont Kigali

Aka gace gafite ibirometero 152.6, kakaba gafite imisozi myinshi abakinnyi baza guterera irimo uwa nyuma wa Mont Kigali uza kuba ubaganisha ku musozo w’agace ka gatandatu.

Mu birometero 27 by’isiganwa aba nibo batatu bari imbere: Goytom Tomas, Teugels Lennert na Hivert Jonathan

Pierre Rolland ukinira B&B Hotels niwe uyoboye isiganwa kugera ubu, yasize itsinda ry’abakinnyi bamukurikiye iminota 5, anasiga abandi bagenzi be 6 1’30’ abakinnyi 6 bamaze gusohoka nabo mu gikundi cya benshi.

Amanota yo guterera agasozi ka mbere yegukanywe n’aba: Teugels Lennert, Van Engelen na Alexis Vuillermoz

Abakinnyi bamaze kwinjira mu Mujyi wa Gicumbi aho baza gukatira bagaruka i Kigali.

Mu mvura Nyinshi abakinnyi bamaze guhindukira begeze Shyorongi bagaruka i Kigali. Pierre Rolland ni we wegukanye amanota yo guterera udusozi twose turi muri izo nzira. Yasize bagenzi be 2’03”igikundi cyo yagisize isaga 7.

Pierre Rolland niwe wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021, nyuma yo kugera ku murongo usorezwaho ari imbere.

Abakinnyi b’abafaransa bamaze kwegukana uduce dutanu muri dutandatu tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda 2021.

Tour du Rwanda 2021 irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa agace ka karindwi ka Kigali (Nyamirambo) – Mont Kigali (ITT) ku ntera y’ibirometero 4.5, aho buri wese azasiganwa n’ibihe ku giti cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger