“Umufana ni we uvamo umugore mwiza” Tom Close
Tom Close umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina rikomeye muri uyu muziki, we nk’umuhanzi akaba n’umumbyeyi w’abana babiri abona ko umufana w’umuhanzi ari we uvamo n’umugore mwiza w’umuhanzi.
Uyu muhanzi ufite indirimbo nshya yise “Nabigize indahiro” ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda yabajijwe uko abona urukundo rw’umuhanzi w’icyamamare n’umufana we maze mugusubiza avuga ko ni ba ntakubeshya kurimo bagakwiye gukundana , yagize ati “Ahubwo udakundana n’umufana wawe waba ufite ikibazo , ni ukuvuga ngo ufite umufana mwiza w’umukobwa ukaba utamubeshya ko umukunda mukwiye gukundana.”
Yakomeje agira ati:”Kuko buriya umufana ni we uvamo umugore wawe mwiza uzakwitaho akamenya ibyawe byose , mfite ingero , uramutse ufite umugore nk’uwo ni we ukumenya ibyo ukora akagushyigikira , akakubaka mu buryo bw’umubiri , bw’umuryango ndetse no buryo bwa gihanzi.”
Tom Close akomoza ku rukundo rusanzwe ruba hagati y’abafana n’abahanzi, yavuze ko hari umufana wamukoreye ikintu atazibagirwa afata nkaho kidasanzwe. Ni umufana wamuhaye amafaranga ngo ayifashishe mu muziki .
Ati: “Hari umufana wampamagaye ampereza amafaranga ibihumbi 30 , ayo mafaranga sinakubwira ngo nayakoresheje iki ,ariko yambwiye ko ntabushobozi afite,ati sinzi ikintu aya mafaranga hari icyo ari bukungure cyangwa agufasha mu muziki ariko ni ba hari cyo ugiye gukora( indirimbo ) wazayongeraho ukibuka ko hari icyo nagufashije.”
Nubwo Tom Close avuga ibi gusa ni kenshi twagiye twumva inkuru zitari nziza hagati y’urukundo rw’abafana n’abahanzi , aho bamwe mu bafana bashinja abahanzi babo kubahemukira, abakobwa na bo bagashinja abahanzi kubatera amada bakabatererana n’ibindi….
Kuri ubu Tom Close ni umugabo wubutse ,yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Aba bombi bafite abana babiri, harimo umukobwa w’imfura bise Ineza Ella, wavutse ku wa 16 Kanama 2014, ndetse n’umuhungu witwa Elan wavutse kuwa 24 Kamena 2017.