Umudugudu wo mu Rwanda udakora ibyaha ugiye kubakirwa na Police
Umudugudu wa Kagarama uri mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo ugiye kubakirwa ibiro byo gukoreramo na Polisi y’Igihugu ibashimira ko uwo mudugudu utarangwamo icyaha icyaricyo cyose .
Iyi nyubako y’ibiro by’umudugudu wa Kagarama ufatwa nk’icyitegererezo mu gihugu cyose kubera ko nta cyaha kiwurangwamo uzatwara akayabo ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda nkuko byatangajwe n’Akarere ka Gatsibo. Ibi biro bagiye kubyubakirwa nk’ishimwe kubera ko mu myaka itatu ishize nta cyaha cyigeze kivugwa muri uyu mudugudu.
Uretse no kuba nta cyaha kiharangwa , abaturage 609 batuye Kagarama bose bafite ubwishingizi mu kwivuza, bitabira akagoroba k’ababyeyi kabiri mu cyumweru bakaganira ibibazo byo mu ngo yewe ngo irondo rikorwa uko bikwiye muri uyu mudugudu.
Uretse kuba Polisi igiye kubakira uyu mudugudu ibiro, umwaka ushize, Polisi y’igihugu nabwo yahaye ingo 153 zigize uwo mudugudu amashanyarazi akoreshwa n’imirasire y’izuba yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 13 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Ku bufatanye n’ingazo z’igihugu RDF mu iterambere ry’abaturage , hasijwe ikibanza kizubakwamo ibi biro bigeye kubakirwa umudugudu wa Kagarama ku bufatanye na Polisi y’ U Rwanda mu rwego rwo kwimakaza umutekano .