AmakuruUtuntu Nutundi

Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa gushaka umwana w’imyaka 14

Umudepite wo muri Tchad witwa Azzai Mahamat Hassane yatawe muri yombi na polisi  nyuma y’amakuru yasakaye avuga ko yashatse umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Gushyingirwa utarageza ku myaka 18 y’amavuko binyuranyije n’amategeko ya Tchad, kandi abantu bagaragaweho iki cyaha ko bashatse abana batarageza kuri iyo myaka cyangwa bakabashyingiza, bahanishwa igifungo.

Umwunganizi mu mategeko wa Azzai Mahamat Hassane yahakanye avuga ko umugore w’umukiliya we atari umwana, avuga ko ahubwo afite imyaka 19 y’amavuko aho kuba 14 nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Igitangazamakuru RFI cyatangaje iyi nkuru  gisubiramo amagambo y’umushinjacyaha w’iki gihugu avuga ko Bwana Hassane yashakiye uwo mukobwa “mu muhango gakondo” wabaye mu mwaka ushize wa 2017 ubwo yakoreraga uruzinduko mu mujyi wa Nokou uri mu burengerazuba bw’igihugu, ari kumwe n’izindi ntumwa za leta.

Depite wo muri Tchad witwa Azzai Mahamat Hassane watawe muri yombi na polisi nyuma y’amakuru yasakaye avuga ko yshatse umwana utarageza imyaka y’ubukure
Umupolisi arinze icyumba cy’urukiko mu murwa mukuru wa Tchad, N’Djamena . BBC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger