AmakuruPolitiki

Umudepite Barikana Eugene ashobora gufungwa imyaka 2 iherekejwe n’ihazabu ya miliyoni ebyiri

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Barikana Eugene, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyakora we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

RIB yasobanuye ko izo ntwaro Barikana yari atunze ari Gerenade imwe na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa SMG (AK 47).

Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Tariki 11 Gicurasi 2024, nibwo Barikana yafunzwe, akaba yarafunzwe nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro. Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe kugeza kuri Miliyoni ebyiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger