Umubyeyi wa Osama Bin Laden yahishuye uko umuhungu we yabyirutse
Alia Ghanem, umubyeyi w’icyihebe Osama Bin Laden wahitanwe n’Abanya Amerika mu 2011, yavuze ko umuhungu we yakuze ari umwana mwiza mbere yo gushinga Al-Qaeda.
Ni mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’umuyamakuru wa The Guardian, ikiganiro cyabereye i Jeddah muri Saudi Arabia aho Ghanem asanzwe atuye.
Alia Ghanem yavuze ko Bin Laden yakuze ari umwana mwiza, wakundaga ishuri ndetse akaba n’umuhanga. Gusa, ngo ageze mu myaka nka 20 yatangiye guhinduka, ahuhuka burundu ubwo yari ageze muri Kaminuza ari na bwo yinjiye mu mutwe w’iterabwoba.
Mama wa Osama yavuze ko umuhungu we yahindutse nyuma yo kugwa mu cyo yise agatsiko, ibi bikaba byarabaye ubwo yigaga muri Kaminuza mu mujyi wa Jeddah. Ngo yamuburiye kenshi kwitandukana n’aka gatsiko, birangira amunaniye ari na bwo yaje kuba ruharwa burundu.
Mu gihe bivugwa ko Osama ari we wari inyuma y’ibitero byagabwe muri Amerika mu 2001 bigahitana abasaga 2900 ndetse bikanakomerekeramo abarenga 6000, umubyeyi we avuga ko atigeze amubwira imikorere ye bitewe n’uburyo ki yamukundagamo.
Bin Laden yapfuye ku wa 02 Gicurasi mu 2011, nyuma yo kugabwaho igitero n’itsinda ry’abasirikare b’Abanya Amerika bakamwicira muri Pakistan.