Umubyeyi wa Meddy yakiranye urugwiro ‘umukazana we’
Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo bivugwa ko yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.
Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mumuryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.
Meddy ntiyakunze kuvuga kurukundo rwe n’umukunzi baba barikumwe gusa ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko hari uwo ari gitereta utari umunyarwanda nyuma aza nogutangaza ko ari muri Ethiopia ari aba muri Amerika.
Nyuma yaho nibwo hagiye haza amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ahantu hatandukanye dore ko mugitaramo Meddy aherutse gukorera muri Canada aribwo bwa mbere yahamagaye uyu mukobwa kurubyiniro amwereka abafana be bari muri icyo gitaramo.
Meddy avuga ko ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda nkuko yabitangarije Radiyo Rwanda agira ati
“Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.“
Meddy ari mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya East African Party azakora tariki 01 Mutarama 2019 muri Parking ya Stade Amahoro, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda batandukanye barimo Bruce Melodie, Riderman, Yvan Buravan na Social Mulla. kwinjira ari amafaranga 5000frw na 10000frw.