AmakuruAmakuru ashushye

Umubare w’abagenda mu modoka zitwara abagenzi n’abahurira mu nsengero wongerewe

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021 muri Village Urugwiro,yafatiwemo ingamba zitandukanye mu kwirinda Covid-19 no gushyira mu myanya abayobozi.

Inama y’abaminisitiri yemeje ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza. Ku
modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100%
by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Gahunda yo gutaha irakomeza kugeza saa sita z’ijoro zifungure saa kumi.Ibikorwa byemerewe gukora bifunge saa tanu z’ijoro.

Urusengero zemerewe kwakira 75%.

Inama y’Abaminisitiri yagize Batamuliza Mireille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mpayimana Philippe yagizwe impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku itariki ya 13 Ukwakira,indi ikazaba kuwa 13 Ukuboza 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger