AmakuruPolitiki

Ukwezi kwa Mata gusize u Rwanda ruhagaze rute mu bubanyi n’ amahanga

U Rwanda ni igihugu gifite ubukungu buri kuzamuka ndetse ni na kimwe mu bihugu bidakora  ku nyanja n’ imwe ni muri urwo rwego rukenera ibihugu bikora ku nyanja ngo bagirane ubushuti bwatuma ibyinjira n’ ibisohoka mu Gihugu byoroha ni muri urwo rwego biciye mu buyobozi bw’Igihugu, u Rwanda rutsura umubano n’ ibihugu bitandukanye.

Nk’ uko nari maze kubivuga haruguru mu gutsura umubano u Rwanda hari gahunda ruganiraho n’ ibindi bihugu maze bazemeranywaho bagasinyana amasezerano ashimangira ko umubano w’ ibihugu byombi ari ntanyeganyezwa bityo nkaba nabateganyirije uko ukwezi kwa Mata gusize u Rwanda ruhagaze mu bubanyi n’ amahanga.

Ku wa 15/Mata/2023

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame  bagiriye uru ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri muri Repubulika ya Bénin maze bakirwa na Perezida wa Repubulika ya Bénin Patrice Talon na Madamu we Claudine Talon.

Muri urwo ruzinduko hakaba harasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano ndetse birashoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu kugarura umutekano.

Ku wa 16 Mata 2023

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda akimara gusoza uruzinduko rw’ akazi muri Bénin yahise akomereza muri Guinée Bissau maze yakirwa na Perezida  Umaro Sissoco Embaló. Muri uru ruzinduko kandi hasinywe amasezerano y’ubufatanye bwo gukuraho visa ku baturage b’ibihugu byombi. Muri iki gihugu yanahambikiwe umudali w’icyubahiro uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’ wambikwa abakuru b’ibihugu b’inshuti za Guinée-Bissau.

Ku wa 17 Mata 2023

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’ akazi rw’iminsi ibiri muri Repubulika ya Guinée Conakry maze akihagera yakirwa na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya. Muri uru ruzinduko Perezida w’ u Rwanda yafatanyije na Perezida wa Guinée Conakry ze baza no gufungura ku mugaragara Umuhanda witiriwe Paul Kagame.

Ku wa 24 Mata 2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Repubulika ya Uganda barasangira bamwifuriza isabukuru nziza y’ amavuko.

Kuwa 25/Mata/2023

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro General Muhoozi Kainerugaba maze bagirana ibiganiro byihariye ku buryo bunyuranye bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda n’ Ubugande.

Ku wa 26/Mata/2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Victoria Falls muri Zimbabwe aho yagiye kwitabira inama ya gatandatu ya Transform Africa 2023. Transform Africa ni inama yiga ku iterambere ry’ Ikoranabuhanga. Mu ijambo Perezida w’U Rwanda yagejeje ku bayitabiriye yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo ritanga icyizere kuri ejo hazaza heza kuri Afurika ndetse anagaragaza ko umubare munini w’akazi karimo  guhangwa muri Afurika gashamikiye ku ikoranabuhanga n’ interineti.

Ku wa 27/Mata/2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’ akazi rw’iminsi ibiri muri Repubulika Tanzania. Muri uru ruzinduko Perezida w’ u Rwanda yahuye na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan baraganira maze nyuma bajya kubonana n’ itangazamakuru.

Imbere y’ itangazamakuru Perezida w’u Rwanda yagaragaje ko Tanzanira ari umufatabyabikorwa w’ Umwizerwa w’u Rwanda mu by’ubucuruzi ndetse no ku muyoboro wa Internet. Yashimye ubushake Tanzania ifite bwo guteza imbere umubano w’ibibugu byombi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger