AmakuruAmakuru ashushye

Ukuri ku nkuru y’ifungwa rya Nsengiyumva (Igisupusupu)

Kuri uyu  wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko  Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019  bivugwa ko azize ko bamufatanye udupfunyika tw’urumogi.

Nsengiyumva yavuzweho aya makuru mu gihe  yari amaze gukora igitaramo  mu ijoro ryo ku wa 5  yataramiyemo abakunzi be muri People Club aho ngo yavuye ajya kuryama mu masaa ya saa munani z’igitondo..

Iyi nkuru yifungwa rya Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] yasakajwe bwa mbere ivuye ku munyamakuru wa RadioTV1,  Angelbert Mutabaruka abicishije kumbuga nkoranyambaga, avuga ko  “Igisupusupu cyatawe muri yombi kubera urumogi cyafatwanywe”

Uyu Angelbert Mutabaruka  aganira n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro mu Rwanda ‘Inyarwanda’ yavuze ko yabonye amakuru yahawe n’abashinzwe irondo  avuga ko  mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019 abajura bibye Nsengiyumva imyenda nyuma irondo rikabafata rikayibatesha.

Ngo nyuma yo gufata abo bajura bakabambura imyenda ngo basanzemo udupfunyika tw’urumogi , nyuma yibyo ngo abashinzwe irondo bahise bajya gufata Nsengiyumva wari wibwe imyenda irimo urumogi. bivugwa ko  bamusanze aho acumbitse ku Kicukiro bamujyana kuri Polisi bityo arisobanura ahamya ko abajura aribo bashyize uru rumogi mu ikote. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 nkuko Angelbert Mutabaruka yabitangaje .

Nyuma yo kumenya ibyaya makuru twagerageje kuvugisha umujyanama wa Nsengiyumva , Alain Muku ntibyadukundira gusa umwe mu bakorana na Nsengiyumva , uba mu ikipe imufasha yavuze ko bari bari kumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ndetse ngo  ibi nti byigeze bibaho ni  igihuha batazi n’aho cyavuye, basanga gifite izindi mpamvu zacyo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette yatangaje ko aya makuru rwose atayazi ndetse nawe ngo yabyumvishe agerageza kubaza ariko abura aho yavuye.

Kuri ubu Angelbert Mutabaruka watangaje aya makuru abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha , ibyo yanditse bivuga kuri iri fungwa rya Nsengiyumva ntibiri kuhagaragara , bivuze ko byasibwe.

Urwego ry’igihugu rw’ubugenzacyaha ’RIB’ narwo rukaba rwanyomoje aya makuru binyuze kuri Twitter aho rwavuze ko ayo makuru ari ibihuha atari yo, rukaba rwasubizaga umuntu wari wavuze ko uyu muhanzi yatawe muri yombi ariko polisi na RIB zikaba zitarabyemeza.

RIB yatangaje ko ari amakuru y’ibihuha

Amakuru yatangajwe yavugaga ko Igisupusupu yafunzwe!
Nsengiyumva Francois ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo eshatu gusa amaze gushyira ahagaragara (Mariya Jeanne, Icange na Rwagitima)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger