AmakuruImyidagaduro

Ukuri ku mukobwa wagaragaye yasinze bakavuga ko yari muri Miss Rwanda

Mu cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza umukobwa uri kuri moto inyuma ye hari undi musore umufashe ngo atagwa bigaragara ko yasinze atumva atabona, byavuzwe ko uwo mukobwa ari Ariane Uwimana, wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Uyu mukobwa akimara kubona ko abantu bari kuvuga ko ari we wagaragayeho icyo cyaha cyo gusindira mu ruhame, ndetse abavugaga ayo makuru bakaba baravugaga ko yinyariye kubera gusinda, yahise afata umwanzuro wo kujya gutanga ikirego mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.

Umwe mu bakwirakwije aya makuru harimo uwitwa thecatvevo250 washyize kuri Youtube amashusho afite umutwe ugira uti “Miss Ariane yasinze arinyarira mu muhanda umukarani aramucyura || yari muri Miss Rwanda”. Muri aya mashusho Thecatvevo250 yagarukaga ku buryo ishyano ryaguye kuba uyu mukobwa yari yasinze gutyo.

RIB yahise itangira iperereza kuri iki kibazo, nkuko babitangaje, bavuze ko uyu mukobwa ugaragara yasinze atari Ariane Uwimana nkuko byavugwaga na Thecatvevo250.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi , RIB yavuze ko iri gukora iperereza ku washyizeho ariya mashusho kubera ko yahindanyije isura ya Miss Ariane Uwimana, ndetse n’uriya mukobwa wari kuri moto ku cyaha cyo gusinda mu ruhame.

Ingingo ya 268 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri ariko atarenze ibihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi magana abiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itangazo rya RIB

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger