Ukuri ku bihuha byatangajwe ko igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 , amakuru yabaye kimomo avugako igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bamaze iminsi mike barushinze bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada, mu gihe hari n’abavugaga ko baje mu Rwanda , byaje kugaragara ko aya makuru yari ikinyoma.
Igikomangoma Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana.
Mbere y’ubu bukwe hari amakuru yavugaga ko ukwezi kwa buki bazakurira muri Afurika mu bihugu nka Namibia, u Rwanda na Botswana, nyuma nibwo hadutse amakuru avuga ko bagiye muri Fairmont Jasper Park Lodge hoteli iherereye mu gace k’ubucuruzi ka Jasper National Park, mu Ntara ya Alberta mu Burengerazuba bw’igihugu cya Canada.
Ikinyamakuru GrobalNews nicyo cyanditse kinyomoza aya makuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye nka TMZ, Telegraph n’ibindi.
Amakuru yatangajwe ko bagiye muri Canada ntabwo ariyo kuko aba bombi ntabwo bigeze bagera kuri Hotel bavugaga, Grobalnews dukesha iyi nkuru yavuganye n’umuvugizi w’iyi hoteli bari gucumbikamo witwa Angela Moore, maze atangaza ko ntabahari kandi ko batanabategereje.
Yagize ati:”Nubwo iyi hoteli ifite amateka mu kwakira abantu baturutse i bwami, Twemeje ko batigeze basaba amacumbi hano[Booking] ibyatangajwe mbere turabihakanye. Nta byinshi nabivugaho kuko intego yacu ari ukwakirana urugwiro n’umutekano abatugana.”
Icyakora iby’aba bantu bo b’i bwami birasa naho ari urujijo kuko ikinyamakuru Glamour cyo cyatangaje ko Harry na Meghan bagiriwe inama yo kugira ibanga bimwe mu byerekeye uru rugendo, bitewe n’umutekano wabo no kwirinda gushyira ahagaragara ubuzima bwabo bwite.