AmakuruImyidagaduro

Ukuri ku bavuga ko MC Tino yakoze ubukwe

Mu masaha make atambutse, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto igaragaza MC Tino wahoze mu itsinda rya TBB agiye gusinya bigaragara ko yari yasezeranye mu mategeko n’umugore usa n’ushaje umubonye mu maso, ariko ibi ntabwo ari ukuri.

Ukuri kwihishe inyuma y’iyi foto ni uko atari yasezeranye n’uyu muzungu nkuko babivugaga ahubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye witwa Manzi agomba kumusinyira nk’umugabo wari uhari.

MC Tino agaruka kuri iyi foto, Yavuze ko yagiye gusinyira uyu musore ari kumwe n’umunbyeyi w’uyu mugeni, ibyo akaba ari byo byafashwe nk’aho yarongoye. Mc Tino yanyomoje amakuru y’uko yakoze ubukwe dore ko bari batangiye kumushinja gukora ubukwe n’umukecuru.

 Ubu bukwe Mc Tino yatashye bwabereye i Rubengera mu karere ka Karongi.

Mc Tino ni umushyushyarugamba akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru. Yamamaye mu itsinda rya TBB ariko akaba yaramaze kurivamo ubu akaba akomeje urugendo rwa muzika akora wenyine.

MC Tino ntabwo yakoze ubukwe
Abantu batandukanye bari batangiye kumwifuriza urugo ruhire

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger