Uko zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ya Bruce Melody zagiye hanze atabizi
Abantu batandukanye bakomeje kwibaza impamvu indirimbo zigize album nshya ya Bruce Melodie zikomeje kujya hanze, mu gihe uyu muhanzi aheruka kuzumvisha abantu bari abakunzi be bake, itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakabuzwa kwinjirana ibikoresho bifata amashusho n’amajwi.
Izi ndirimbo zigize album y’uyu muhanzi yise ‘Colourful Generation’. Iriho indirimbo 20 zirimo ize wenyine, n’izo yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Gusa, benshi bamaze iminsi batungurwa no kuba izi ndirimbo zijya hanze mu buryo butunguranye bitagizwemo uruhare n’uyu muhanzi cyangwa 1:55 AM imufasha mu muziki.
Mu ndirimbo zagiye hanze harimo iyo yahuriyemo na Joeboy bise “Beauty on Fire’’, “Ndi Umusinzi” yakoranye na Bulldogg, “Sinya’’ na “Roza”.
Mu kiganiro na IGIHE Tuyitakire Joshua ushinzwe itangazamakuru muri 1:55Am, ireberera inyungu uyu muhanzi yavuze ko, izi ndirimbo zagiye hanze, ari izaguzwe mu buryo bwa ‘Pre-Save’ ariko n’ubundi ntaho zihuriye n’iziri kuri album.
Ati “Indirimbo mwabonye harimo izagiye hanze, zaguzwe mu buryo bwa ‘Pre-Save’. Abantu bakagenda bazifata bakazishyira ku mbuga zitandukanye mu buryo butemewe. Hari n’izindi zibwe muri studio, ziriya mwabonye ntaho zihuriye n’izo duteganya gushyira hanze.”
Avuga ko muri izi ndirimbo harimo n’iza ‘version’ za kera zagiye zibwa muri studio, n’abantu bataramenyekana gusa zikaba zitarakorewe mixage cyangwa mastering zikaba zari zikiri ama-sample bityo izizajya hanze zitandukanye cyane na zo.
Agaragaza ko bari kwitabazwa imbuga zashyizweho bakerekana ibyemeza ko ari iza Bruce Melodie kandi zashyizwe kuri izi mbuga mu buryo butemewe ndetse zimwe zikaba zatangiye gusibwa.
Avuga ko indirimbo nka “Beauty on Fire’’ na “Roza” zo zari zararangiye mu gihe, “Ndi Umusinzi” yakoranye na Bulldogg na “Sinya’’ zo zasohowe zitararangira.
Bruce Melodie ibi byabaye mu gihe ateganya gushyira hanze indirimbo zose zigize album ye nshya ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha tariki 17 Mutarama 2025. Muri izi ndirimbo iyitwa “Beauty on Fire” izajya hanze iri kumwe n’amashusho yayo.