AmakuruUtuntu Nutundi

Uko usinzira gake niko ubuzima bugenda bukendera

Ubushakashatsi bugaragaza ko kudasinzira igihe gihagije biri mubisigaye bihitana ubuzima bwa benshi. Byemezwa ko kudafata umwanya uhagije wo gusinzira bitera umuntu uburwayi bwo gusa n’udaterereye kuburyo bishobora gutuma apfa.

Abahanga bavuga ko ku kiremwa muntu ari byiza gufata igihe kirekire cyo gukora ariko bikaba na byiza ufashe ikindi gihegije cyo gusinzira kuko bifasha umuntu kuruhuka.

Professor Matthew Walker, wagize uruhare muri ubu bushakashatsi avuga ko abantu benshi birengagiza ikibazo cyo kudasinzira umwanya uhagije. Akomeza avuga koi bi byica abantu benshi kubera ko igihe utakaza udasinzira, ari nako uba utakaza ubuzima.

Walker ni umuyobozi mukuru mu kigo cyiga ku mibereho y’ikiremwa muntu ku bijyanye no gusinzira (Human Sleep Science) muri Kaminuza ya California, Berkeley, intego ye ni ukumva no gusobanukirwa buri kimwe kubyerekeye gusinzira ku muntu wese kuva avutse kugeza apfuye.

Yizera neza ko, hari imbaraga zihuza kudasinzira bihagije n’indwara ya kanseri. Alzheimer’s disease, (Diyabete) diabetes, (Indwara y’umubyibuho ukabije) obesity, (Indwara y’umutima),heart disease, n’izindi zitandukanye zibasira ikiremwa muntu zo zishobora gufata umuntu mugihe akunze kurenza amasaha 8 aryamye.

Walker yagize Ati: “ Nta gice cy’umubiri kitagirwaho ingaruka mu gihe habayeho gusinzira igihe gito,” .

Walker yemera ko nta muntu n’umwe ufite amasaha ya nyayo yo gusiznira ku buryo ashobora kuyubahiriza buri joro, kuko igihe kimwe aryama kare akaba yagira gahunda zituma azinduka cyangwa akaryama akerewe bugacya nta gahunda yihutirwa agize.

Avuga ko kuba wafata igihe kirekire udasinzira bihagije, bishobora gutera ubwoknko indwara y’umunaniro imaze guhitana abantu benshi.

Urubuga mayoclinic.org rugaragaza ko kuva ku myaka 3-5 agomba gusinzira amasaha 10-13

Imyaka 6-13 bo bagomba gusinzira amasaha 9-11

Imyaka 14-17 bo bagomba gusinzira amasaha 8-10

Abakunze muri rusange bo bagomba gusinzira byibuze amasaha 7-9

Twitter
WhatsApp
FbMessenger