AmakuruAmakuru ashushye

Uko imitwe ya Politike yegukanye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, amashyaka uko ari atanu  yitabiriye amatora y’Abadepite, yamaze kumenya imyanya yegukanye mu Nteko Ishinga Amatego , gusa abakandida bigenga bo nta n’umwe wigeze ageza amajwi 5% akenewe kugira ngo bicare mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Nkuko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, FPR inkotanyi niyo imaze kwegukana imyanya myinshi dore ko ifite amajwi y’agateganyo 74%, ibi biyihesha imyanya 40 muri 53, PSD ibona imyanya 5,  PL yabonye imyanya 4, Green Party na PS Imberakuri  bo babona imyanya Ibiri.

Nkuko bigaragara ni ubwa mbere Ishyaka Green Party na PS -Imberakuri  aya mashyaka yombi  yabonye amajwi 5% abashije kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kuri aba Badepite hariyongeraho 30 batowe kuri uyu wa kabiri mu Nzego zihagarariye abagore, na babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n’umwe watowe uhagarariye abafite ubumuga we wamaze kumenyekana ariwe Mussolini Eugène .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger