AmakuruImikino

Uko imikino ya UEFA Champions league yagenze(Amafoto)

Mu ijoro ryakeye, imikino ya UEFA Champions league yakomeje ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda hakinwa imikino yo kuva mu tsinda E kugera mu tsinda H ari na ryo rya nyuma.

Mu mikino yo mu tsinda E yabaye, ikipe ya Benfica Lisbon yo muri Portigal yatsiindiwe mu rugo na Bayern Munich ibitego 2-0, mu gihe ikipe ya Ajax Amsterdam yatsinze 3-0 AEK Athens yo mu Bugiligi. Ikipe ya Bayern Munich yatindiwe na Robert Lewandowski cyo kimwe na Renato Sanchez.

Mu tsinda F: Manchester City itari ifite umutoza Pep Guardila yatsindiwe mu rugo na Lyon ibitego 2-1, mu gihe Shaktar doneski yanganyije 2-2 na Hoffeneimh yo mu Budage. Ikipe ya Lyon yatindiwe na Cornet cyo kimwe na Nabil Fekir, mu gihe City yabonewe impozamarira na Bernaldo Silva.

Mu tsinda G: Ikipe ya Victoria Plzen yanganyije 2-2 na CSKA Moscou, Real Madrid ikosora AS Roma ku bitego 3-0. Igitego cya mbere cya Madrid cyatsinzwe na Isco, icya kabiri gitsindwa na Gareth Bale mu gihe icy’agashinguracumu cyatsinzwe na Mariano Diaz mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu tsinda H ari na ryo rya nyuma, Juventus ibifashijwemo n’ibitego bya Miralem Pjanic yagiye gutsindira Valencia i Mestalla, mu gihe Manchester United ibifashijwemo na Paul Pogba cyo kimwe na Anthony Martial batsindiye Young Boys mu Busuwisi ibitego 3-0.

Icyavuzwe cyane muri iyi mikino y’umunsi wa mbere w’amatsinda, ni ibitego 3 bya Lionel Messi n’ikarita itukura yaraye yeretswe Cristiano Ronaldo wakiniraga Juventus umukino wa mbere muri UEFA Champions league.

Isco atsindira Real Madrid igitego cya mbere.
Arjen Roben ategereje uza ngo amucenge.

Pogba na Martial ni bo bahetse Manchester United.
Mariano Diaz, Marcelo na Assensio bishimira igitego cya gatatu cya Real Madrid.
Pjanic ni we watsindiye Juventus.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger