Uko ibyamamare byo mu Rwanda byiganjemo ibifungiwe gushaka “Happiness” bibayeho muri gereza ya Mageragere
Kugeza ubu gereza ya Mageragere icumbikiye ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda cyane cyane abakurikuranyweho icyaha cyo gushaka icyiswe “Happiness” cyangwa se ibyishino byo mu gitanda bitwaje izina bamaze kubaka.
Harimo abamenyekanye mu myidagaduro ndetse no mu mikino nubwo hari abafunzwe ariko ugasanga impamvu zabo zitarateje Saga nk’izabamwe muri bo barimo Prince Kid na Ndimbati bafunzwe impamvu yabo n’umwana w’imyaka 2 akaba yayikunonosorera.
Mu bavuzwe cyane ni Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Uyu musore washinze Rwanda Inspiration BackUp yateguraga Miss Rwanda, agiye kumara iminsi irenga 10 i Mageragere nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.
Iki cyemezo yarakijuririye ariko kigumishwaho n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Prince Kid yafashwe tariki 25 Mata 2022 abanza gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera. Yari akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Yashinjwaga ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ku birebana n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, ubwo urukiko rwafataga umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 rwavuze ko kuba nta kimenyetso bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato, bikwiriye kuba impamvu atagikurikiranwaho.
Ubu Prince Kid akurikiranyweho ibyaha bibiri.
Undi ufungiye muri Gereza ya Mageragere ni Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana. Uyu mugabo yatawe muri ku wa 10 Werurwe 2022.
Uyu mugabo yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo ariko ku wa 28 Werurwe 2022, ajyanwa i Mageregere nyuma yo gukatirwa iminsi 30 mbere y’uko atangira kuburana mu mizi.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yari amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.
Undi uri i Mageregere ubu ni Ishimwe Thierry, umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka ‘Titi Brown’, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Mu rubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 22 Ugushyingo 2021. Titi Brown yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.
Titi yafunzwe akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.
Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, ngo yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.
Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga ariko isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite. Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.
Mu iburana Titi Brown riheruka yahakanye iki cyaha, gusa yemera ko uyu mukobwa yagiye kumureba bagahura ariko akaba atarigeze yinjira mu nzu iwe.
Titi Brown azwi mu ndirimbo nka ‘Kamwe’ yahuriyemo abahanzi benshi, ‘Ikinyafu’ ya Melodie na Kenny Sol, ‘Amashu’ na ‘Faster’ za Chris Easy n’izindi.
Usibye abo mu ruganda rw’imyidagaduro, Mageragerei nacumbikiye ibindi byamamare birimo ibyo mu mupira w’amaguru, Romami André Fils, we akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Lomami André yamenyekanye cyane muri ruhago Nyarwanda aho yigeze kuba umukinnyi ukomeye wa APR FC na ATRACO FC ndetse agakina no mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi. Yatawe muri yombi tariki 24 Werurwe 2022, akurikiranyweho kunywa urumogi.
Uyu munyabigwi yari asanzwe ari n’umutoza w’abana. Yakinnye no mu Burundi mu Ikipe ya Vitalo ari umunyezamu.
Lomami yafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Ku wa 11 Mata 2022 ni bwo Urukiko rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Bivugwa ko yakorewe isuzuma muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, Rwanda Forensic Laboratory, rikerekana ko mu maraso ye harimo igipimo cyo hejuru cy’urumogi.
Inkuru ya Igihe