Uko ibya Neymar wifuzwa na FC Barcelona na Real Madrid byifashe magingo aya
Iminsi ine yonyine ni yo ibura kugira ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi rifunge imiryango. Ni isoko ryaranzwe n’amakuru ashyushye, gusa inkuru abantu bategerezanyije amatsiko, ni ukumenya niba Neymar azava muri PSG cyangwa akayigumamo mu minsi ine isigaye.
Kuba ku wa kabiri w’iki cyumweru abayobozi ba FC Barcelona n’aba PSG barahuye kugira ngo baganire kuri uyu musore simbigarukaho, ahubwo ndagaruka ku makuru mashya agezweho avuga kuri deal ya Neymar nifashishije ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Ikinyamakuru Le Parsien cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, cyanditse ko iyi minsi ine ishobora kurangira Neymar abaye umukinnyi wa FC Barcelona. Le Parsien yavuze ko ikipe ya PSG yamaze gutangira ibiganiro n’abakinnyi FC Barcelona yifuza kuyiha kugira ngo iyiguranire Neymar, barimo Ivan Rakitic na Ousmane Dembele.
Ku ruhande rwa Rakitic bisa n’aho utakiri mu mibare y’abakinnyi FC Barcelona yifuza gukoresha uyu mwaka, ikipe ya PSG ngo yatangiye ibiganiro na we ndetse ikaba yanamwemereye amasezerano y’imyaka ine. Ni nyuma y’uko FC Barcelona yari yasabye PSG kuyiha uyu musore, ikayongera miliyoni 140 z’ama-Euro, ndetse ikanayitiza Ousmane Dembele umwaka umwe.
Ku ruhande rwa Rakitic ngo kujya muri PSG birashoboka, gusa kuri Ousmane Dembele ngo biragoye kuko adashaka kuva muri FC Barcelona, n’ubwo umutoza wa PSG, Thomas Tuchel yamuganirije kuri Telefoni amubwira ko byaba byiza bongeye gukorana nk’uko byahoze baba muri Borussia Dortmund.
Mu gihe ibya Ousmane Dembele ngo byaba byanze, undi mukinnyi ushobora gukoreshwa ni Umunya-Brazil Arhur Melo. Umunya-Portugal Nelson Semedo na we ngo ahanzwe amaso n’iyi kipe y’i Paris.
Ibyo ikinyamakuru Le Parsien byanditse bijya gusa n’ibyatangajwe n’ikinyamakuru L’equipe cyo cyavuze ko PSG ibya PSG na Barcelona byakabaye byakemutse, gusa imbogamizi ikaba yabaye Ousmane Dembele udashaka kuva i Nou Camp.
N’ubwo ikinyamakuru Le Parsien kivuga ko bishoboka ko Barca na PSG bishobora kurangira bumvikanye,
Radio RMC ivugira mu Bufaransa yo yatangaje ko PSG yanze ibyo FC Barcelona yifuza kuyiha, ngo kuko bihabanye cyane n’ibyo yifuza kugira ngo irekure Neymar, nk’uko umwe mu bantu bo muri iyi kipe y’i Paris yabitangarije iyi radiyo.
Ibiganiro hagati ya PSG na FC Barcelona biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa kane, noneho hagati y’abaperezida b’amakipe yombi, Nasser Al-Khelaifi wa PSG na Jose Maria Bartomeu wa FC Barcelona. Aba bagabo bombi barahurira i Monaco mu Bufaransa, ahabera tombora ya UEFA Champions y’uyu mwaka.