AmakuruUburezi

Uko byifashe mu manota yatangajwe y’abarangije amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta ku barangije amashuri yisumbuye,2022-2023.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Abize amasomo y’Ubumenyi Rusange; Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro n’Inderabarezi Rusange,abahungu batsinze kurusha abakobwa.

Umuyobozi mukuru wa NESA,Dr Bernard Bahati yavuze ko mu mwaka w’amashuri 2022/2023 abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange bari 48,699 harimo abakobwa 27,382 n’abahungu 21,317.

Mu mashuri nderabarezi, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza mu mwaka w’amashuri 2022/2023, bari 4,001 harimo abakobwa 2,293 n’abahungu 1,708.

Mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro[TVET], abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza ayisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022/2023 bose bari 28,192 harimo abakobwa 12,966 n’abahungu 15,22.

Mu gutsinda,nko mu Nderabarezi Rusange [TTC] abatsinze ni 99,7%. Abakobwa batsinze ni 99,6% ugereranyije na 99,8% b’abahungu.

Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,6%. Abakandida b’abahungu barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.

Mu cyiciro cy’uburezi rusange 95,4% ni bo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire.Abakandida b’abahungu barushije abakobwa kuko abahungu batsinze ni 96,8% kuri 93,6% b’abakobwa.

Mu masomo y’Ubumenyi, Cyubahiro Emile wigaga kuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II , i Nyamagabe . Yahawe igikombe na EAC ahabwa n’ibindi bihembo bya Mineduc.

Muri Arts ni Muhoozi Anselme wa ES Ruramira.

Kureba amanota bikorerwa ku rubuga rukusanya amakuru y’uburezi arirwo:https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul

Ukimara gukanda iyi link,wuzuzamo umwirondoro wawe wakoreyeho ikizamini.Urugero:A-Level: [110803MPC0012023] ukohereza kuri 8888

Abatanyuzwe n’umusaruro bemerewe kujurira ariko ubujurire bwemezwa n’umuyobozi w’ishuri akabwoherereza NESA bugasuzumwa agahabwa igisubizo bitarenze iminsi 60.

Amanota y’abasoje amashuri yisumbuye hatangajwe igihe arasohokera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger