Uko byifashe i Kayonza ahari gushakwa abandi barinjira muri Miss Rwanda 2020-AMAFOTO
Ijonjora ry’ibanze ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubumenyi n’umuco ryakomereje mu Karere ka Kayonza ahagiye gutoranywa abazahagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2020, irushanwa rirabera muri Silent Hill Hotel ifite inyenyeri ebyiri.
Kayonza ni ahantu ha gatatu hagiye gutoranyirizwa abakobwa bazavamo uwambikwa ikamba rifitwe na Nimwiza Meghan wegukanye irya 2019.
Ku ikubitiro irushanwa ryatangiriye mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukuboza 2019 ahavuye abakobwa batandatu; i Musanze ryahageze ku wa 28 Ukuboza 2019 hatoranywa batandatu mu gihe ijonjora riheruka ryabereye I Huye ku wa 4 Mutarama 2020, ryasize abakobwa barindwi aribo bemerewe gukomeza.
Intara y’Uburasirazuba ifite umwihariko muri Miss Rwanda kuko ni yo yatanze Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Akiwacu Colombe.
Abakobwa bashaka ikamba bageze aho irushanwa ribera hakiri kare, ku maso bariteguye kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka no gusobanura imishinga bafite yazabambutsa bakagera ku nzozi zabo zo kwambara ikamba.
Nyuma ya Kayonza, irushanwa rizakomereza mu Mujyi wa Kigali ari naho hazasorezwa ijonjora ry’ibanze ku wa 18 Mutarama 2020.
Abakobwa 90 ni bo biyandikishije ngo bahatanire guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020.
Muri bo 41 gusa ni bo bageze kuri Silent Hill Hotel ahabereye ijonjora ry’ibanze ariko 30 baba aribo bemererwa kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Amazina y’abakobwa 30 bemerewe guhatana i Kayonza na nimero bahawe
1. Nirere Martha, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu Ishami rya PCB mu mashuri yisumbuye.
2. Umwali Nice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya Telecommunication mu mashuri yisumbuye.
3. Niheza Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu Ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
4. Wihogora Phionnah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.
5. Ineza Charlène, afite uburebure bwa 1.76m. Yize mu Ishami rya MComputer Science mu mashuri yisumbuye.
6. Umwiza Phiona, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu Ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.
7. Ingabire Rehema, afite uburebure bwa 1.72m. Yize mu Ishami rya Education mu mashuri yisumbuye.
8. Murangamirwa Ange, afite uburebure bwa 1.81m. Yize mu Ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
9. Kansime Deborah, afite uburebure bwa 1.71m. Yize mu Ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.
10. Umubyeyi Claudine, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya Construction mu mashuri yisumbuye.
11. Uwase Leah, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya PCM mu mashuri yisumbuye.
12. Nyirakimana Vanessa, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu Ishami rya Accounting muri Kaminuza.
13. Kankunda Rwagitare Faith, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya MPG mu mashuri yisumbuye.
14. Mukantama Mary, afite uburebure bwa 1.73m. Yize mu Ishami rya MCE mu mashuri yisumbuye.
15. Nikuze Icyeza Aline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya Food & Beverage Services mu mashuri yisumbuye.
16. Kirabo Peace, afite uburebure bwa 1.73m. Yiga mu Ishami rya Insurance muri Kaminuza.
17. Umutesi Nadege, afite uburebure bwa 1.74m. Yize mu Ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.
18. Umugwaneza Cynthia, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya Computer Science mu mashuri yisumbuye.
19. Karugarama Charline, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.
20. Murekatete Anitha, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu Ishami rya Accounting muri Kaminuza.
21. Munezero Grace, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu Ishami rya Economy & Business Studies muri Kaminuza
22. Muhorakeye Jeanne D’Arc, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.
23. Mariza Oliver, afite uburebure bwa 1.72m. Yiga mu Ishami rya Accounting muri Kaminuza.
24. Ingabire Denyse, afite uburebure bwa 1.79m. Yize mu Ishami rya MEG mu mashuri yisumbuye.
25. Nyinawumuntu Rwiririza Delice, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu Ishami rya Hospitality muri Kaminuza.
26. Numukobwa Dalillah, afite uburebure bwa 1.70m. Yiga mu Ishami rya General Nursing muri Kaminuza.
27. Ineza Keila Bernice, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya MCB mu mashuri yisumbuye.
28. Ingabire Diane, afite uburebure bwa 1.70m. Yize mu Ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
29. Keza Yusia, afite uburebure bwa 1.71m. Yiga mu Ishami rya IT muri Kaminuza.
30. Teta Ndenga Nicole, afite uburebure bwa 1.75m. Yize mu Ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
Mike Karanga ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye akaba anamaze imyaka 12 akurikiranira hafi iby’amarushanwa y’ubwiza.
Evelyne Umurerwa ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 20, yatangiye kuba umukemurampaka muri Miss Rwanda mu 2007.
Abakobwa bujuje ibisabwa bari guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo bitandukanye, umukobwa abazwa mu rurimi yifuza kandi azi kuvug no kumva neza.
Umukobwa wabanje ni uwitwa Nirere Martha urangije amashuri yisumbuye mu mibare, ubugenge n’ibinyabuzima, yabajijwe n’abakemurampaka kuvuga icyo intara y’iburasirazuba yihariye cyangwa se irusha izindi ntara.
Umwali Nice wambaye nimero kabiri yavuze ko abaye Miss Rwanda 2020 yazakorana n’inzego z’ibanze mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Niheza Deborah urangije amashuri yisumbuye mu ishami rya HEG yavuze ko umushinga we ari uwo kubungabunga ibidukikije ahereye ku mutungo kamere w’igihugu nk’ikiyaga cya Muhazi aturiye.
Umwiza Phiona w’imyaka 18, yasoreje muri King David mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
Yavuze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18.
Ati “Nasaba ababyeyi umwanya ku buryo nibura kabiri mu kwezi hajya haboneka umwanya wo kubahumuriza no kubabwira ko hakiri icyizere cy’ubuzima. Nashyiraho amatsinda atandukanye mu bigo by’amashuri azakangurira abakobwa, bakerekwa ko bashoboye kugira ngo birinde ibyo bishuko.’’
Yabaye umukobwa wa kabiri wemeye gusubiza mu Rurimi rw’Icyongereza asobanura umushinga we.
Mike Karangwa yamusabye ko yajya anasubiza mu Cyongereza kuko akivuga neza adategwa.
Ineza Charlène w’imyaka 19, yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 mu Ishami rya Computer Science.
Yavuze ko umushinga we ushingiye ku gutanga umusanzu wo kuganiriza abana, abanyeshuri n’ababyeyi.
Ati “Nzajya nganiriza abana mbereke ko hari icyo bagomba kwiremamo nk’abana. Nzajya nganiriza abagiye kujya muri Kaminuza. Mu bushakashatsi nakoze, nasanze abana bava mu mashuri baragabanutse ariko nanone abasoza bakabura akazi bariyongereye.’’
Uburyo hemezwamo abagomba gukomeza, abakobwa banyura imbere y’Akanama Nkemurampaka basubiza ibibazo bitandukanye, bahabwa amanota mu buryo butandukanye.
Mu gutanga amanota Ubwiza bwahawe 30%, Ubwenge bukagira 40% mu gihe Umuco ni 30 %.
Ingabire Rehema yabaye umukobwa wa karindwi wageze imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko umushinga we “Weforteachers” ugamije gufasha abarimu cyane cyane abo mu mashuri abanza kwiteza imbere. Ati “Iterambere ryacu barigizemo uruhare. Umunyarwanda wese atanze umusanzu we, nkabikora na we akabikora, byatanga umusaruro.’’
Teta Ndenga Nicole wambaye nimero 30 ni we mukobwa wa nyuma wanyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Uyu mukobwa ufite uburebure bwa 1.75m, yize mu Ishami rya HEG mu mashuri yisumbuye.
Umushinga we ni uko buri rugo rwahinga ibiti by’imbuto wafasha mu kwihaza mu biribwa.
Yavuze ko azawushyira mu bikorwa abinyujije mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF).
Nyuma yo kwakira abakobwa bose 30 banyuze imbere yabo, Mike Karangwa, Mutesi Jolly na Umurerwa Evelyne bagiye kwiherera bateranye amanota bagaruke hatangazwa abakomeje mu kindi cyiciro.
Amazina na nimero by’abakobwa 15 bakomeje mu kindi cyiciro
1. Numukobwa Dalillah (No 26)
2. Niheza Deborah (No 3)
3. Umutesi Nadege (No 17)
4. Ineza Charlène (No 5)
5. Nikuze Icyeza Aline (No 15)
6. Umwiza Phiona (No 6)
7. Kansime Deborah (No 9)
8. Ingabire Rehema (No 7)
9. Wihogora Phionnah (No 4)
10. Kansime Deborah (8)
11. Ingabire Denyse (24)
12. Nyinawumuntu Rwiririza Delice (No 25)
13. Munezero Grace (21)
14. Teta Ndenga Nicole (No 30)
15. Ingabire Diane (28)