Uko byari byifashe mu gitaramo cya Charly na Nina, hagaragayemo udushya twinshi
Kumugoroba wo kuya 1 ukuboza 2017 Charly na Nina bakoze igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise “Imbaraga”, mu bwitabire bukomeye abantu banezerewe maze bataha bemezako ayo batanze bayatangiye ukuri.
Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tatu mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira saa mbiri zuzuye, ibi bikaba bishobora kuba byatewe n’uburyo abantu batinze kwinjira kandi mu by’ukuri bahageze bakajya bitinda hanze .
Arthur wari MC muri iki gitaramo agitangira kuvuga abantu batangiye kwinjira, ubwinshi bwabo bukomeza kugenda butungurana ababishinzwe bajya no mu bubiko kuzana izindi ntebe ariko ntibyabujije abantu gukubita bakuzura ku buryo no kubona aho ukandagira byari ihurizo.
Sintex, umuhanzi ukizamuka ni we wabanje kuri stage aririmba indirimbo ze zitandukanye ziganje mu njyana ya Dancehall. Hakurikiyeho Andy Bumuntu waririmbye indirimbo ze ‘Ndashaje’ na ‘Mine’ ikunzwe muri iyi minsi. Andy Bumuntu yavuze ko ‘Mine’ yayanditse ari mu rukundo. Nyuma ya Andy Bumuntu hakurikiyeho DJ Pius winjiriye mu ndirimbo ye ‘Play It Again’ akurikizaho ‘Agatako’ afatanije na Dr Jose Chameleone.
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umuhanzi mukuru mu gitaramo ari we uheruka abandi bose baba bateganyijwe kuririmba, Charly na Nina bakoze umwihariko kuko bo bagiye baza ku rubyiniro hagati na hagati mu bandi bahanzi bagombaga kuririmba. Nyuma ya DJ Pius, bahise baza ku rubyiniro, babanjirijwe n’itsinda ry’ababyinnyi.Baje bambaye ibirenge n’imyambaro y’umukara bahera ku ndirimbo yabo ‘Ngwino’.
Urebye uko bitwaye ku rubyiniro, wabonaga baritoreje hamwe n’ababyinnyi babo. Nina yashimiye cyane abitabiriye igitaramo, avuga ko atatekerezaga mu buzima bwe ko yahagarara ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo. Yagize ati “I swear to God; sinari nziko naba ndi hano” Baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zikunzwe nka Zahabu, Mfata, n’izindi nyinshi.
Yvan Buravan ni we wabakurikiye, mu rusaku rwinshi abakunzi be bamwakiriye ubwo yinjiraga mu ndirimbo Malaika. Amajwi hari igihe cyageze azamo akabazo ariko ntibyaca intege Buravan. Yavuze ko Muyoboke yamubwiye ko ‘Urwo Ngukunda’ afatanije na Uncle Austin ariyo yamuciriye inzira mu muziki (Breakthrough). Buravan yahise ahamagara Austin bafatanya kuririmba iyi ndirimbo. Hagati ya buri muhanzi n’undi umushyushyarugamba Arthur yanyuzagamo agatera urwenya.
Charly na Nina bagarutse ku rubyiniro mu myambaro miremire bahita baririmba indirimbo yabo ‘Imbaraga’ batuye ababyeyi barerera u Rwanda. Pastor P yabacurangiye Piano mu gihe baririmbaga iyi ndirimbo, bamushimiye bikomeye kuko ari we wabakoreye indirimbo yabo ya mbere. Baririmbye ‘Agatege’, imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane, mu njyana igenda gahoro. Nyuma baririmbye indirimbo zitandukanye zo gushimira Imana z’abahanzi ba gospel aho baririmbye Amahoro ya Gaby Kamanzi, Messiah ya Patrick Nyamitari n’indi yitwa Ku marembo y’ijuru ya Israel Mbonyi. Bavuye muri gospel bibukije abantu ko ari abanyarwanda, baririmba indirimbo za gakondo banafashwa na Jules Sentore.
Juliana Kanyomozi wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo yashyize araza ibyishimo biba byose abantu barahaguruka batangira kubyinana nawe n’ubwo ataririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yamaze umwanya uringaniye, aririmba indirimbo zitandukanye abantu bakunze harimo n’iza kera cyane agitangira umuziki. Yakurikiwe na Big Fizzo waririmbye semi-live nawe ashimisha benshi bakunze indirimbo ze mu bihe bitandukanye.
Photo: Leodomir Hakizimana