Amakuru ashushyeIyobokamana

Uko byari byifashe i Nyamirambo Abayisilamu basoza igisibo

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abayisilamu hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), mu Rwanda uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse igwa bamwe bagombaga kwitabira bakabura uko bahagera.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ibihumbi birindwi bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Mu butumwa yatanze, Sheik Salim Hitimana yavuze ko kuba imvura yaguye ari umugisha, aboneraho kubabwira ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Uyu munsi ubwitabire bwari buke ugereranyije n’imyaka ishize kubera imvura yazindukiye ku muryango mu mujyi wa Kigali
Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko abagera ku 7000 ari bo bari bahari mu gihe habaga hari abagera ku 11 000

Twitter
WhatsApp
FbMessenger