Uko bihagaze nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Miss Muheto Divine
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Miss Nshuti Muheto Divine ari mu maboko atari aye.
Uyu Muheto wabaye Miss w’u Rwanda, ari na we uheruka kwambara ikamba, byemejwe ko yatawe muri yombi, ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birenze igipimo.
Ifungwa rya Miss Muheto, ryemejwe na Palisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bumenyesha ko “Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.”
Polisi kandi ivuga ko Miss Muheto afungiye “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, rukomeza rugira ruti “Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”
Umwaka ushize, Miss Muheto Divine na bwo yari yakoze impanuka, agonga inyubako, aho byavugwaga ko na bwo ibi byabaye mu masaha y’igicuku ubwo yatahaga na bwo yanyoye ibisindisha birenze igipimo.
Iyi mpanuka yabaye umwaka ushize, yamusigiye ibikomere bikomeye mu maso, ndetse imodoka yari atwaye irangirika cyane.
Ni mu gihe impanuka yakoze kuri iyi nshuro, yari imaze iminsi ivugwa mu bakurikirana amakuru y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, ariko amakuru arambuye kuri yo akaba atari yakajya hanze kugeza ubwo Polisi itangaje ko yafunzwe ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha, ubusanzwe bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu nyuma yuko umuntu atawe muri yombi.
Uyu Munyarwandakazi uheruka kwambara ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge mu babihataniye, ni we Miss w’u Rwanda wa 2022, ari na we irushanwa ryavagamo aba bakobwa riherukiraho nyuma yuko rihagaritswe.
Iri rushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe kubera ibibazo byavuzwemo, byanatumye uwari uyoboye Kompanyi yariteguraga, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranwa mu Nkiko akanahamywa ibyaha yari akurikiranyweho mu rubanza rwanagarutse kuri uyu Miss wavuzwe nk’umutangabuhamya ku bikorwa byashinjwaga uyu mugabo.