Uko bigenda ngo ifoto yo ku ndangamuntu ihindurwe, inshuro wemerewe guhabwa iyatake
Ikarita ndangamuntu ni kimwe mu byangombwa bifite agaciro, iyo umuntu ayitaye cyangwa se bayibye arahangayika agatangira uburyo bwashyizweho bwo gushaka isimbura iyatakaye, hari ibihuha bivugwa ku mubare ntarengwa wo guhabwa isimbura iyatakaye, ku rundi ruhande hari abifuza guhinduza ifoto iriho kubera ko bifotoje bakiri abana cyangwa hari uko bari bameze batishimira , bigenda gute ngo ihindurwe?
Umukozi ushinzwe itumanaho muri NIDA, Umugwaneza Annette, asobanura ko hari ibisabwa kugirango umuntu yemererwe guhinduza ifoto.
Ati “Niba warafashe indangamuntu ufite ibibari cyangwa ufiye imirari nyuma ukaza kwivuza ugakira ku buryo isura yawe iba itandukanye n’iyo wari ufite ufata indangamuntu, icyo gihe urabisaba ukongera ugafotorwa”.
Akomeza agira ati “Niba warakoze impanuka nyuma yo gufata indangamuntu isura ikangirika nabwo waza ukabisaba bakongera bakagufotora.’’
Iyo bimeze gutyo urabyemererwa cyangwa se ntubyemererwe kuko bisaba kwandikira ikigo cy’igihugu cy’Indangamuntu NIDA, ababishinzwe bakabanza bagasuzuma ubusabe bwawe. Nyuma baragusubiza bakwemerera cyangwa bagahakana.
Hari amakuru akunda kuzenguruka mu bantu avuga ko iyo umuntu yibwe cyangwa yataye indangamuntu inshuro zirenze eshatu ntayindi yemerewe guhabwa.
Umugwaneza Annette akomeza avuga ko ibyo aba baturage bavuga nabo bajya babyumva ariko atari ukuri.
Ati “Nta hantu na hamwe handitse ko iyo utaye indangamuntu inshuro eshanu biba birangiye nta yindi wongera kubona. Ayo makuru natwe atugeraho ariko ntabwo ari ukuri.”
Yakomeje avuga ko umuntu wese utaye indangamuntu aba agomba kwihutira kubimenyesha Polisi.
Ati “Iyo amaze kubimenyesha Polisi anyuze ku rubuga Irembo, yuzuza ibisabwa hanyuma natwe tukamukorera indi ndangamuntu. Ariko nanone ntabwo dushishikariza abantu kuzita ngo tubakorere izindi kuko abantu bazi agaciro k’indangamuntu.’’
Bigenda bite kugira ngo ubone isimbura iyatakaye?
Umunyarwanda wese watakaje cyangwa wibwe indangamuntu ye asabwa gusaba isimbura iya mbere mu gihe kitarenze iminsi 60.
1. Umuntu wataye cyangwa wibwe indangamuntu, agana station ya police, akamenyekanisha ko yataye indangamuntu, agahabwa icyemezo ko yayitaye (attestation de perte);
2. Iyo amaze kubona “attestation de perte” ashobora kwifashisha telephone ye akamenyekanisha cyangwa akagana umukozi w’Irembo akamufasha kumenyekanisha ko yataye indangamuntu akanishyura amafaranga 1500. Umuturage avuga umurenge yifuza kujyanamo “attestation de perte”;
3. Uwamenyekanishije ko yataye indangamuntu abona ubutumwa bugufi buvuye muri uwo Murenge yahisemo, bumuha “appointment” yo kuzajyana “attestation de perte”;
4. Iyo ushinzwe Etat civil yamaze gusuzuma icyemezo (attestation de perte) cy’uwasabye indangamuntu isimbura iyatakaye, yemeza ubusabe (approval) muri system y’Irembo;
5. NIDA ihita ibona ubusabe bw’indangamuntu “ID request”, ihita izikora, zikazoherezwa mu Mirenge abazisabye bibarurijemo mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60).
Umunyarwanda uba hanze (Diaspora) asabira he serivise?
Umunyarwanda uba hanze y’igihugu wataye cyangwa wibwe indangamuntu azana icyemezo cya polisi y’u Rwanda cyangwa icyemezo kigaragaza ko yataye/yibwe indangamuntu, cyaturutse mu gihugu abamo, yitwaje inyemezabwishyu ya 1500Frw yishyuriwe kurubuga rw’Irembo,akabijyanaku Cyicaro cya NIDA (Kimihurura).
Indangamuntu y’u Rwanda ihabwa umunyarwanda wujuje imyaka 16, ugaragara mu bubiko bw’ikoranabuhanga bwa NIDA. Kugira ngo yifotoze, asabwa icyangombwa kiriho imyirondoro ye (ikarita y’ishuri, ikarita y’ubwishingizi cyangwa ibyangombwa bitangwa n’Umurenge , icyemezo gisimbura indangamuntu).
Buri mwaka NIDA itegura igikorwa cy’ifotora rusange mu Mirenge yose igize igihugu. Uwifotoza agana umurenge umwegereye, agafotorwa n’umukozi wa NIDA ubifite mu nshingano.