Uko ari 19 bose batwariye inda icyarimwe kubera ko bogeye mu mazi yasohoreyemo
Nyuma y’igihe kinini Hongeye kumvikana indi nkuru yatangaje benshi y’umusore wateye inda abakobwa 19 nyuma y’imyaka ibiri n’ubundi humvikanye inkuru nkiyo y’umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Tommy Coulter, ukomoka muri Leta ya Fliride, wasohoreye muri pisine rusange atabishaka, maze abakobwa 16 bayogeragamo bagahita bahatwarira inda.
Kuri iyi nshuro ibi byongeye kuba mu gihugu cya Australia aho umugabo witwa Micheal Jonshon w’imyaka 33 y’amavuko, na we yasohoye arimo kogera muri pisine rusange abakobwa 19 bakahatwarira inda.
Micheal Jonshon we ubwe yatangaje ko atigeze akorera imibonano mpuzabitsina muri ayo mazi, ahubwo ko yasohoye bitunguranye ayarimo, akaba avuga ko byamubabaje agasaba n’imbabazi ku bo byabangamiye bagatwara inda batiteguye.
Ikinyamakuru franceinter dukesha iyi nkuru, gitangaza ko abakobwa bahatwariye inda bari hagati y’imyaka 18 na 28, mu gihe iki kibazo cyateje impaka nyinshi ko bidashoboka, bamwe bavuga ko intanga yageze hanze ihita ipfa mu gihe gito, Dr. John Suzukima we asobanura ko bishoboka ko intanga yamara igihe kirekire bitewe n’uburwayi bwa “spermafortis”.aha akaba yagize ati:
“ Ubwo bwoko bw’intanga z’uwo musore, bumeze nk’ubw’inyamaswa z’inyamabere ziba mu mazi nka dauphins, amantins na phoque aho zigira intanga zimara igihe kirekire zitarapfa mu mazi, nkeka ko n’izo ntanga ze zaba zaratinze gupfa mu mazi kubera uburwayi yaba afite bukomeye bwa spermafortis”.
Uyu mudogiteri yakomeje asaba n’abandi baganga gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo cyabayeho.