Uko abantu bakiriye igitekerezo cya Perezida Kagame utemeranya n’ingingo yo gutuka no gusebya umukuru w’igihugu
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo ritemeranya n’umwanzuro w’urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata wo gushyira mu mategeko mpanabyaha ingingo irebana no gutuka cyangwa gusebya umukuru w’igihugu.
Perezida Kagame ntiyemeranya n’Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo y’itegeko rihana umuntu wahamijwe icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu, avuga ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo ari icyaha mbonezamubano.
Iyo ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.
Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa, ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha.
Itangazo ry’Umukuru w’Igihugu ritemeranya n’umwanzuro w’urukiko, rivuga ko Perezida Kagame yizeye ko hazakomeza kubaho ibiganiro kuri iyi ngingo y’ingenzi.
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bagiye bagaragaza uko bakiriye iri tangazo ry’umukuru w’igihugu ritemeranya n’umwanzuro w’urukiko.
Benshi bagiye bagaragaza kwishimira igitekerezo cya Perezida Kagame ndetse ko batewe inshema n’ibiterezo bye ndetse no kutishyira hejuru akaba umuyobozi w’iguhugu nk’abandi bityo bakaba batewe ishema no kuba Abanyarwanda.