Uko abakandida depite bakiriye 70% by’amajwi y’agateganyo abaganisha mu Nteko Ishinga Amategeko
Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, kuri ubu nyuma yo kumenya uko amajwi y’agateganyo ahagaze amwe mu mashyaka yagiye atangaza uko yakiriye ibyayavuyemo mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo , ibarura rifite 70 %.
Mu majwi y’agateganyo yaraye atangajwe nta mukandida wigenga wigeze agira nibura 1% , Dore ko na Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko abakandida bigenga bo nta cyizere ko mu majwi asigaye ku barurwa bashobora gutsinda.
Amatora y’uyu mwaka yitabiriwe n’imitwe ya politiki itanu irimo FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije (PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC na PSP), PSD, PL, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri. Ndetse n’Abakandida bigenga bane barimo Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein, Mpayimana Philippe na Nsengiyumva Janvier.