AmakuruInkuru z'amahanga

Uhagarariye Ubwongereza muri USA, Trump yise igicucu yeguye ku mirimo ye

Kim Darroch uhagarariye Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Perezida Donald Trump aherutse ku mwita igicucu kibi none yeguye ku mirimo ye yari ashinjwe muri iki gihugu.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza byemeje ko Sir Kim yegura kuri uyu wa gatatu. Kim Darroch yavuze ko ashaka guhagarika ibiri kuvugwa  ndetse ko nta shingiro bifite, kandi ko kujya hanze kw’ariya makuru bitamworohera  gukomeza imirimo ye.

Ubutumwa bwa Email bwari ibanga, Ambasaderi Sir Kim yandikiye abamukuriye mu Bwongereza avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bujagaraye kandi budashoboye nibwo bubaye intandaro yibi byose.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donard Trump yavuze amagambo arimo ibitutsi abwira uyu uhagarariye Ubwongereza muri USA, ibintu byababaje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza.

Trump abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Ambasaderi uteye umujinya w’Ubwongereza si umuntu twishimiye, umuntu w’igicucu cyane.”

Sir Kim Darroch yari uhagarariye Ubwongereza muri Amerika kuva mu mwaka wa 2016 yeguye ku mirimo ye, nyuma y’ubutumwa bwe bw’ibanga bwagiye ahagaragara bunenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Madamu Theresa May yavuze ko uyu mwanzuro wa Kim yawufashe bitewe n’uburakari, gusa ngo yitwaye neza umwanya yari yicayemo mu gihe amaze ahagarariye Ubwongereza awukoresha ibikorwa bizirikanwa n’igihugu.

Ubutumwa bwa Sir Kim bwasohowe n’ikinyamakuru Daily Mail, ni ubwo yandikiye abayobozi be i Londres mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu.

Jeremy Hunt, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yaraye avuze ko Perezida Trump “yasuzuguye” Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’igihugu cy’Ubwongereza.

Sir Kim Darroch wari uhagarariye Ubwongereza muri Amerika kuva mu mwaka wa 2016 yeguye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger