AmakuruPolitiki

Uganda:Umuvugizi wa UPDF yavuze gahunda bafite mu kurwanya M23

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko igihugu cye kidateze kwifatanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu kiganiro yatanze kuri ’Mama Urwagasabo TV’, Brig Gen Kulayigye yabajijwe niba nta kibazo Uganda itewe no kuba M23 igenzura ibice byegereye umupaka wayo, asubiza ko nta kibazo gihari kuko uyu mutwe udahungabanya umutekano w’iwabo.

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda, uyu musirikare yasobanuye ko ikibazo M23 iteye ari uko nyuma y’aho ifashe ibice birimo Bunagana, ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka ya Uganda na RDC byahagaze.

Yagize ati “Ikibazo M23 iteye ni kimwe gusa. Kuba imari y’Abanya-Uganda kuba yakwinjira muri Congo ni icyo kibazo cyonyine. Kuko bariya atari Leta, nta bwumvikane buriho mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi bwarahagaze ariko umutekano ntabwo bawubujije Abanya-Uganda, ntabwo bambuka umupaka ngo bahungabanye abantu, babibe cyangwa se babice.”

Kuva mu Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, byahawe izina ‘Operation Shujaa’.

Brig Gen Kulayigye yasobanuye ko mu gihe M23 idahungabanya umutekano wa Uganda, igihugu cyabo kidashobora kuyigabaho ibitero.

Ati “Muri icyo gihe, ntabwo twatera izo nyeshyamba, zitagize icyo zidutwaye. M23 ni Abakongomani, bafite ibyabo bapfa na Leta ya Congo. Hari ibibazo [M23] basabaga ko bikemurwa, mu gihe Leta yagize ibyo yasabwe, yagombaga kubishyira mu bikorwa, gukurikiza ibyo basezeranye muri 2009.”

Amasezerano Brig Gen Kulayigye avuga ni ayo abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa CNDP bagiranye na Leta ya RDC tariki ya 23 Werurwe 2009, agamije kurindira umutekano Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Nyuma y’aho Leta itayubahirije, bongeye kwegura intwaro, bashinga M23.

Brig Gen Kulayigye yasobanuye ko ubwo aya masezerano yasinywaga, Uganda yari umuhuza wa CNDP na Leta ya RDC, kandi ko izakomeza kuba umuhuza ugamije gukemura mu mahoro ibibazo biri hagati ya Leta na M23.

Ati “Icyatumye bongera kwegura intwaro kigomba gusuzumwa. Ntabwo twashoboraga gufata uruhande kandi twari abahuza. Niba umuntu akwizeye, ntabwo waca inyuma ngo ufatanye n’uruhande bahanganye kandi wariyemeje kubumvikanisha. Nubwo bakongera bakarwana, ugomba gusigarana ya nshingano wihaye yo kubumvikanisha.”

Uyu musirikare yatangaje ko Uganda iri ku ruhande rw’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) rw’uko ikibazo cya M23 na Leta ya RDC kigomba gukemuka binyuze mu biganiro bya politiki

Twitter
WhatsApp
FbMessenger