AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda:Umugore w’imyaka 70 yatunguranye yibaruka impanga

Umugore witwa Safiina Namukwayaw’imyaka 70 wo muri Uganda, mu Karere ka Masaka yatunguranye yibaruka impanga, yasamye hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF (In vitro Fertilization).

Ubusanzwe ku myaka iri hagati ya 45 na 55 baba batagifite ubushobozi bwo kubyara.Uyu mugore yabyaye umuhungu n’umukobwa bafite ikilo 1,7 buri wese.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, yavuze ko yahisemo gutwita muri ubwo buryo nyuma y’igihe kirekire acunaguzwa ko atabyara.

Ati “Nareraga abana b’abandi bakura bakansiga jyenyine. Nibazaga uzanyitaho igihe nzaba ngeze mu zabukuru. Umunsi umwe akana k’agahungu karanyibasiye kambwira ko Mama yamvumye ngo nzapfe ntabyaye.”

Umugabo wa mbere wa Namukwaya yapfuye mu 1992. Nyuma y’imyaka ine apfuye, Namukwaya yashakanye n’undi mugabo ariko kubyara birananirana.

Abajijwe uko yiteguye kurera abo bana yagize ati “Ntabwo mbizi, ahari Imana izabitaho. Ushobora kuba ufite umwana umwe ukananirwa kumurera, none reba njye mfite impanga kandi nzibonye mu gihe maze gucika intege. Singishobora kujya mu murima ngo mpinge ibyo nakuramo amafaranga. Ariko bavuga ko buri mwana wese azana n’umugisha we.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger