Uganda:Ibivugwa ku itabwa muri yombi rya Kizza Besigye wajyanywe mu rukiko rwa gisirikare
Umunyapolitiki w’inararibonye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba n’uwahoze ari Colonel mu gisirikare, Kizza Besigye, aregwa gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko no kugirana ibiganiro byo kugura intwaro mu mahanga.
Besigye, wabaye umuganga wa Perezida Yoweri Museveni mu gihe cy’intambara yo mu ishyamba kandi akamufasha gufata ubutegetsi mu 1986, ubu ni umwe mu banenga cyane Museveni.
Yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye i Kampala, ari munsi y’uburinzi bukomeye.
Ibyaha aregwa byaturutse ku kiganiro bivugwa ko cyahishuwe, hagati ya Besigye n’abacuruzi b’intwaro, aho abashinjacyaha bavuga ko yagaragaye aganira ku kugura indege z’ingabo zidakorwamo n’abantu (drones) n’ibindi bisasu birwanya indege.
Yitabye urukiko ari kumwe n’uwo bareganwa, Umunyapolitiki Obedi Lutale, bombi bahakana ibyo baregwa. Urukiko rwabafunze by’agateganyo kugeza ku itariki ya 2 Ukuboza.
Iki kiganiro kivugwa, kikaba ari ikimenyetso cy’ingenzi mu rubanza, ngo cyabaye hagati ya Besigye n’abacuruzi b’intwaro bataramenyekana.
Muri iyo majwi, umuntu bivugwa ko ari Besigye agaragara aganira ku kugura drones, intwaro nto, n’ibikoresho by’ibanze birwanya indege.
Avuga ku buryo za kajugujugu zikoranywe ubushobozi nka Mi-24 zikoreshwa n’ingabo za Uganda ziba zishobora kwibasirwa n’izo drones n’intwaro nto.
Ayo majwi ngo yanagaragaje umugambi wo guhugura abantu bashobora gukoresha drones zirwanya ibyago byo mu kirere, aho umwe mu baganiraga avuga gukoresha abo azi mu ngabo z’ikirere za Uganda kugira ngo babone amakuru ku mikorere y’ingabo n’intege nke z’ibikoresho byazo.
Ifatwa rya Besigye ryateje uburakari mu bamushyigikiye no mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu.
Umugore we, Winnie Byanyima, uzwi cyane mu burenganzira bwa muntu akaba n’umuyobozi mukuru wa UNAids, yavuze ko ifatwa rye ari irishingiye kuri politiki, avuga ko yashimutiwe i Nairobi muri Kenya mu gihe yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika igitabo, hanyuma akajyanwa ku ngufu muri Uganda.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Byanyima yasabye ko arekurwa, agira ati: “Si umusirikare. Kuki afungiye muri gereza ya gisirikare?”
Abashinjacyaha bavuga ko Besigye yafatanwe imbunda nto ebyiri n’amasasu i Nairobi kandi ngo yari mu biganiro byo kugura intwaro i Geneva, Athens, na Nairobi.
Ikiganiro cyahishuwe kiri gukoreshwa nk’ikimenyetso kigaragaza uruhare rwe mu mugambi wo guhungabanya ubutegetsi.
Besigye yanze kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare, avuga ko urubanza rwe rukwiye kuburanishwa n’urukiko rusanzwe.
Gusa, icyo cyifuzo cye cyateshejwe agaciro, abategetsi bavuga ko ibyaha aregwa bikwiye gukurikiranwa n’urukiko rwa gisirikare.
Urubanza rwitezweho kwitabwaho cyane ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe ruburanwa, Guverinoma ya Uganda yagaragaje ko ifatwa rya Besigye ryari ngombwa, umuvugizi wa gisirikare Col. Deo Akiiki avuga ati: “Ifatwa rya Kizza Besigye ryari ngombwa, kandi bizagaragazwa mu rukiko.”