AmakuruPolitiki

Uganda:Hari abavuze ko barimuka igihugu kubera umushinga w’itegeko watowe rihana abatinganyi

Bamwe mu batuye n’abakorera ibikorwa bitandukanye mu gihugu cya Uganda bavuze ko bagiye kuyivamo kubera umushinga w’itegeko watowe wo guhana abatinganyi n’ubwo Kugeza ubu ritaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye umushinga w’itegeko rihana ubutinganyi, General Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yumvise ko hari “kompanyi z’abanyamahanga (sinanazizi) zifuza kuva mu Gihugu kuko hatowe umushinga wo kurwanya ubutinganyi.”

Uyu musirikare ukomeye usanzwe amenyereweho kutagira imikino ku mbuga nkoranyambaga,yasubije abavuga ko barimuka igihugu ababwira ko azabafasha kuzinga ibikapu.

Uyu muhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, ari mu bashyigikiye itegeko rihana abatinganyi ndetse yifuza ko bahanwa bikomeye.

Gen Muhoozi yakomeje agira ati “Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy’umugisha! Uganda ni Igihugu cy’Imana!”

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye umushinga w’itegeko riteganya ibihano bikarishye ku baryamana bahuje ibitsina, n’abakora ibikorwa bibyerecyeyeho.

Ni umushinga washyigikiwe n’Abadepite benshi ndetse n’abandi banyapolitiki bo muri Uganda, biganjemo abagabo bavuze ko batumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n’umugabo mugenzi we, nyamara ntakintu kiryoha kibaho nko kuryamana n’umugore.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu byumweru bibiri bishize, Muhoozi yari yagize ati “Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”

Leta zunze ubumwe z’Amerika zavuze ko zishobora gufatira Uganda ibihano birimo iby’ubukungu mu gihe yaba ikomeje guhagarara ku mushinga w’iritegeko rihana abatinganyi hakaba Kandi harimo igihano cy’urupfu mu bihe bimwe na bimwe kubijyanye n’iki cyaha.

Amerika ivuga ko uyu mushinga w’iri tegeko urimo amahame agamije guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye.Ni umushinga utarashyirwa mu bikorwa kuko hategerejwe ko ubanza gushyirwaho umukono na perezida w’igihugu Yoweli Kaguta Museveni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger