Uganda yikomye u Rwanda ku baturage bayo baherutse kurasirwa i Nyagatare
Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo; Job Byarushanga na Jon Bosco Tuheirwe barasiwe mu bice by’umupaka uhuza ibihugu byombi mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare.
Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko leta ya Uganda yasohoye Itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019 ryahawe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, (Rtd) Maj. Gen. Frank Mugambage, rivuga ko “ Uganda ibabajwe n’urupfu rw’abaturage bayo rwabereye ku butaka bw’u Rwanda.”
Iri tangazo Teradignews’ ifitiye kopi rigira riti “ Leta ya Uganda yamaganye iraswa ry’abaturage bayo byavuzwe ko bakoraga ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, ryakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Iki cyaha nticyatuma habaho kurasa abasivili, batari bafite intwaro.”
Rikomeza rivuga ko ibi bishobora gukoma mu nkokora ubushake bwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu gihe umaze iminsi warajemo agatotsi..
Iri tangazo ryagejejwe kuri Ambasaderi Mugambage n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Patrick Mugoya rikomeza rigira riti “ Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba ko hakorwa iperereza rihuriweho n’impande zombi kugira ngo uwabigizemo uruhare abiryozwe.”
Muri iri tangazo Uganda kandi yavuze ko yiteguye kohereza Jean Pierre Havugimana uherutse kuraswa ubwo yagarukaga mu Rwanda yikoreye ibirayi nyuma agakomereka agasubira muri Uganda. Ngo ibi bizakorwa ari uko we abishaka.
Kuwa 10 Ugushyingo nibwo Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ryavugaga ko aba baturage ubwo bafatwaga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo butemewe bagerageje guhangana na polisi yari iri gucunga umutekano bituma baraswa mu rwego rwo kwitabara.
Imirambo ya ba nyakwigendera ikaba yarashyikirijwe Uganda ku munsi w’ejo taliki 12 Ugushyingo 2019.