AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uganda yatsindiye u Rwanda i Kigali mu mukino wari utegerejwe na benshi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Hari mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cyo ku munota wa 41 w’umukino cya Aziz Fahad Bayo ni cyo cyafashije Imisambi ya Uganda kurangiza igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0 bw’Amavubi.

Hari kuri Coup-Franc yari itewe na Isaac Muleme, abasore b’Amavubi bananirwa gukiza izamu mbere y’uko uriya rutahizamu wa F.C. Ashdod yo muri Israel atereka umupira mu ncundura.

Uganda yarangije igice cya mbere cy’umukino iri imbere y’Amavubi, mu gihe iyi kipe y’umutoza Mashami Vincent ari yo yari yakiyoboye, yemwe inabona uburyo bwinshi bw’ibitego abarimo Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Rafael York na Haruna Niyonzima batashoboye kubyaza umusaruro.

Uburyo bwinshi bw’Amavubi bwagiye buca hejuru no hanze y’izamu rya Charles Lukwago.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino yihariwe cyane n’Imisambi ya Uganda yanashoboraga kubona igitego cya kabiri, gusa Isaac Muleme ntiyashobora kubyaza umusaruro umupira yari ahinduriwe na Denis Iguma.

Amavubi yongeye kwinjira mu mukino nyuma y’impinduka umutoza Mashami Vincent aha umwanya abarimo Manishimwe Djabel, Rukundo Denis na Muhadjiri Hakizimana, binjiye mu kibuga basimbura Rafael York, Haruna Niyonzima na Omborenga Fitina.

Uburyo bukomeye Amavubi yabonye mu gice cya kabiri burimo ubwa Haruna wahinduriwe umupira na Fitina yawutera ukagarurwa na ba myugariro ba Uganda, Coup-Franc ya Muhadjiri yaciye hejuru y’izamu n’ishoti rya Djabel Manishimwe ryafashwe n’umunyezamu Lukwago.

Gutsindwa na Uganda byatumye u Rwanda ruguma mu tsinda E n’inota rimwe ryonyine rwakuye kuri Kenya.

Amavubi na Uganda bazongera guhura ku Cyumweru mu mukino wa kane wo mu tsinda uzabera kuri Stade ya St Mary i Kitende.

Inkuru yabanjemo

11 b’Amavubi batana mu mitwe n’Imisambi ya Uganda bamenyekanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger