AmakuruPolitiki

Uganda yatangiye gutanga akayabo k’indishyi yaciwe igomba kwishyura DRC

Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ivuga ko Uganda yahaye icyo gihugu igice cya mbere kingana na miliyoni 65 z’amadorari y’abanyamerika nk’ihazabu yategetswe kuriha kubera ntambara yateje muri icyo gihugu.

Urukiko mpuzamahanga rwaciye Uganda ihazabu ya miliyoni 325 z’amadorari y’abanyamerika yo guha DR Congo nk’indishyi y’akababaro kubera intambara yateje mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu myaka isaga 25 ishize.

Urwo rukiko rushinja Uganda ko yakoreye muri icyo gihugu cyo mu karere k’ibiyaga bigari ibyaha bitari bike byibasiye ikiremwamuntu, harimo n’ubwicanyi.

Ni urubanza rwari rumaze igihe kitari gito, rukaba rwari rwaratangiye mu 1999 mu rukiko rukuru rwa ONU.

Mu kwa mbere uyu mwaka, uru rukiko mpuzamahanga rwategetse ko Uganda itegetswe kuriha iyi hazabu mu bice bitanu, kimwe kingana na miliyoni 65 z’amadolari.

Kubona Uganda ihaye leta ya Congo izi miliyoni 65 z’amadorari y’abanyamerika ni ikimenyetso ko imigbanire hagati y’ibi bihugu bibiri yateye imbere cyane.

Ni ikintu kandi kidakunze kubaho ko igihugu kanaka cyemera ko cyishe amategeko mpuzamahanga.

Mu 2005, urukiko mpuzamahanga rwavuze ko igitero cya Uganda mu burasirazuba bwa Congo cyatumye abasivile bicwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger