AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda yasubije u Rwanda ku bibazo byugarije ibi bihugu byombi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 20 Ukwakira 2018 yabajijwe ku mubano hagati y’U Rwanda, U Burundi na Uganda, avuga ko ku Burundi utameze neza ndetse no kuri Uganda ari uko gusa ngo si ku mpamvu z’u Rwanda.

Yagize ati “Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntabwo umeze neza uko tubyifuza turifuza ko tubana neza kurushaho, hari ibibazo by’Abanyarwanda bajya Uganda bakagira ibibazo, hari iby’abandi bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari hariya…Ibyo ni ibibazo bihari twifuza ko bikemuka ngo umubano ube neza kurushaho, ibyo bibazo na byo ntibiduturukaho bituruka ahandi.”

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda Chimp Report gitangaza ko  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Amb Patrick Mugoya, yavuze ko u Rwanda na Uganda buri gihugu gifite ambasade mu kindi ngo izo ambasade zagakwiye kwifashishwa mugukemura ikibazo cyazamutse hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Mugoya yavuze ibi asubiza uwu Rwanda Minisitiri Richard Sezibera  ubwo yari mukiganiro n’itangazamakuru avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda  avuga ko hari ikibazo cy’abanyarwanda bahohoterwa  mugihe bagiye gutembera muri Uganda bakekwa nkabanyabyaha gusa ngo bagiye kuzicarana na Uganda bagakemura bagapfundura ipfundo ry’iki kibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kandi yavuze ko nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, aheruka kuza mu Rwanda ngo hari ubutumwa yahaye Perezida Paul Kagame nk’uko yari yabuhawe na Yoweri Museveni wa Uganda, ariko ngo ntibikuraho ko hakiri ibibazo bituma umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Ati “Ibyo navuga, ibibazo bikenewe kuvugwaho ngo umubano w’u Rwanda na Uganda ube mwiza ntibiravugwaho biracyahari, tugomba gushaka inzira yo kubikemura, nizera ko bagenzi bacu ba Uganda bareba uko babikemura bagakorana natwe.”

Yavuze ko abakinira politiki muri Uganda bagamije guhungabanya u Rwanda ibyo barimo nta politiki irimo, abo ngo ni abanyabyaha bagomba gukemurirwa ibibazo nk’uko iby’abakekwaho ibyaha bikemurwa.

Mu kiganiro na ChimpReports Ambasaderi  Mugoya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yatangaje ko ibyo Dr Sezibera yavuze ari uko abitekereza .

Ku kibazo cy’abanyarwanda bahohoterwa bageze muri Uganda yavuze ko umuntu atapfa kwinjira mu gihugu avuga ko ari impunzi aba agomba gusakwa cyangwa gusuzumwa  “Abanyarwanda bafite amakuru kuri abo bantu tuba twafashe bajye batumenyesha  mbere yuko bigera kure“

Mugoya avuga ko nubwo Sezibera avuga ko ibi bibazo bidasabanutse gusa  ngo hari inzira byakemukamo aka gatotsi kavutse mu mubano w’u Rwanda na Uganda kagakemuka, ati “Dufite abaduhagarariye mu gihugu cy’u Rwanda nabo bafite aba bahagarariye hano, niba hari ikibazo byanyura muri izo nzira tukaganira nabo nkuko dusanzwe tuganira.”

U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye imishinga ikomeye irimo  iyi terambere ry’Akarere hari nisa nkiyadindiye harimo iyagariyamoshi, gucuruzanya amashanyarazi hagati y’ibihugu, gukoresha indangamuntu mu kwihutisha urujya n’uruza n’ibindi

Dr Richard Sezibera mu kiganiro cye cya mbere  yagiranye n’itangazamakuru kuva ku wa 18 Ukwakira 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger