AmakuruPolitiki

Uganda yashyigiye ibyo Perezida Kagame yatangaje

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame watangaje ko yakwemera gufatirwa ibihano aho kwemera ko umutekano w’u Rwanda uhungabana.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, umunyamakuru François Soudan yasabye Perezida Kagame kuvuga ku Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage byateguje ko bishobora guhagarika inkunga biha u Rwanda, bikanarufatira ibihano.

Ni ikibazo cyari gishingiye ku birego by’ibi bihugu by’i Burayi bishinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu Burasirazuba bwa RDC hakorera umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorana n’ingabo za RDC, kandi ugifite umugambi wo gutera u Rwanda.

Yibukije ko mu 2019, FDLR yagabye igitero mu karere ka Musanze, yica abaturage 14, yongera kuhatera muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, ikoresheje imbunda ziremereye yatijwe n’ingabo za RDC.

FDLR yagabye ibi bitero hashize imyaka itatu Perezida Félix Tshisekedi avuze ko itabaho, “iba mu myumvire gusa”, nk’uko Perezida Kagame yabisobanuriye uyu munyamakuru.

Perezida Kagame yavuze ko Ababiligi n’Abadage bafite uruhare muri iki kibazo, cyane ko ari bo bakolonije ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, agaragaza ko badashobora kumutera ubwoba.

Yagize ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba?”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro ngahangana n’ibigamije kungirira nabi, ntitaye ku bihano.”

Yagarutse ku nkuru y’umukecuru wari imbere y’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamusaba guhitamo urupfu bamwica, agahitamo kubacira mu maso. Ati “Ushobora gutekereza inshuro nacira mu maso y’abansaba guhitamo urupfu ngomba gupfa.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo ku wa 12 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yagaragaje ko igisubizo cya Perezida Kagame ku bihugu bumutera ubwoba kirimo ubuhanga.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, yagize ati “Iki ni cyo cyitwa ubuhanga.”

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania, banzura ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC n’icya RDC n’u Rwanda kigomba gukemurwa n’ibiganiro bya politiki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger