AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Yaguye muri koma abonye umwana we atari mu bagomba guhabwa impamyabumenyi

Ubwo kaminuza ya Kyambogo muri Uganda yasohoraga urutonde rw’abemerewe guhabwa impamyabumenyi, umubyeyi yaje gutungurwa no gusanga umwana we atagaragara ku rutonde ahita agwa muri koma mu biro by’umuyobozi wa kaminuza.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ubwo hitegurwaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 16 ku banyeshuri basoje amasomo muri iyi kaminuza.

Urubuga Ugblizz dukesha iyi nkuru ruvuga ko abanyeshuri baje kwireba ku rutonde rw’abagomba guhabwa impamyabumenyi (Graduation list) maze bamwe bagatungurwa no gusanga bataruriho kandi bavuga ko nta bibazo by’amasomo cyangwa imyenda bafite.

Uyu mubyeyi utatangajwe amazina yarebye neza asanga nta zina ry’umwana we ririho yicwa n’agahinda niko kubwirwa ko hari urundi rutonde rwari rwasigaye mu biro by’umuyobozi ushinzwe ishami (Dean) maze ajya kureba naho aburaho umwana we niko gusa n’ukubiswe n’inkuba agwa muri koma mu biro ajyanwa mu bitaro ikitaraganya.

Ubuyobozi bwa kaminuza bwo buvuga ko atari we wenyine kuko hari abandi bibuze ku rutonde bukavuga ko ari ikibazo cyabayemo bityo ko bazahabwa ibyangombwa  biba bisimbuye impamyabumenyi mu gihe bakiri kukemurirwa ibibazo.

Kaminuza ya Kyambogo iherereye muri Uganda iratanga impamyabumenyi ku nshuro ya 16 ku banyeshuri bagera ku 8000 bayirangijemo amasomo yabo.

Umubyeyi yaguye muri koma mu biro ubwo yaburaga izina ry’umwana we ku rutonde rw’abahabwa impamyabumenyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger