Uganda yafunze abanyeshuri 4 b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza
Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) rwatangaje ko rwataye muri yombi abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Kampala International University.
Nk’uko ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje, aba banyeshuri bafashwe ni Joram Rwamojo wari unahagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza, uwitwa Mugisha, Emmanuel na Kagara
Kuri ubu aba banyeshuri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kandi ngo n’ibyo bashinjwa bikaba bitaramenyekana.
Amakuru avuga ko aba Banyarwanda bafashwe mu ijoro ryacyeye ryo kuwa Gatatu tariki ya 27 bakuwe mu macumbi yabo yo muri kaminuza azwi nka ‘Hostel’bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye giherereye mu Mujyi wa Kampala.
Umwe mu bakozi ba kaminuza ya KIU utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko aba banyeshuri batangiye kurata bimwe mu bizamini.
Ati ” Basibye ibizamini ku bwo gufatwa. Twahamagaye Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Kabalaga atubwira ko bafitwe na CMI.”
Aba banyeshuri baza biyongera ku bandi Banyarwanda bagiye bafatwa, ntibagezwe mu nkiko, ahubwo bagafungwa igihe kirekire batazi ibyo baregwa.
Si ubwa mbere Abanyarwanda bafungiwe muri iki gihugu kuko kuva mu myaka igera kuri ibiri ishize Uganda yagiye ifata abanyarwanda babayo ikabafunga nta mpamvu ndetse bagakorerwa iyicarubozo abandi bagashinjwa kuba abatasi.
Ku munsi w’ejo hashize nabwo Uganda yari yataye muri yombi abanyarwanda bagera kuri 200 baba muri iki gihugu.