AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Wa mujenerali wari uberutse guhagarikwa na perezida Museveni yahawe undi mwanya ukomeye

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yakoze impinduka zitunguranye zasize Gen Maj Abel Kandiho wari uherutse guhindurirwa inshingano, yongeye Kugarurwa muri Uganda muri Polisi.

Inkuru yazindukiye mu itangazamakuru ryo muri Uganda, nuko Perezida Museveni yagize Major General Abel Kandiho umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda.

Yari aherutse kumukura ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, amwohereza muri Sudani y’epfo none yamugaruye.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko Kandiho yasimbuye Major General Jack Bakasumba woherejwe muri Sudani y’Epfo.

Major General Abel Kandiho yahawe inshingano mu Cyongereza bita Chief of Joint Staff of Uganda Police Force.

Kandiho asimbuye Major General Jack Bakasumba

Taliki 25, Mutarama, 2022 nibwo inkuru yakwiriye hose mu Karere u Rwanda na Uganda biherereyemo ivuga ko Perezida Museveni yakuye Gen Kandiho ku buyobozi bw’ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, CMI.

Maj Gen Kandiho muri Uganda afatwa na bamwe nk’umusirikare ukomeye mu butasi, ku bandi barimo Abanyarwanda akaba umuyobozi w’Urwego ruzobereye kwica urubozo abo ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bushaka kwikiza.

Yakuweho nyuma y’iminsi mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kanierugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano.

Yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi yashimiye Kandiho na Birungi ku nshingano nshya.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya ntacyo yishisha.

Uwo bagizeho amakenga agafungwa, akazajugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari intere. Hari n’abapfuye.

Ni ibikorwa ariko bidashobora kuba mu gihugu bidahawe umugisha n’umukuru w’igihugu, Museveni.

Mu Ukuboza 2021 Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda.

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

Itangazo riha aba basirikare bakuru inshingano nshya

Taarifa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger