Amakuru ashushyePolitiki

Uganda: Urukiko rwa gisirikare rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Uganda ruri ahitwa Makindye, rwahagaritse ibirego by’abanyarwanda babiri , Fidele Nzabonimpa na Selemani Kabayija bbari bakurikiranweho ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’iki gihugu.

Aba bagabo babiri barekuwe kuri uyu wa Mbere, bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari iyobowe na Lt. Gen. Andrew Gutti nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bumaze gutangaza ko bahagaritse kubakurikirana.

Ibyaha baregwaga bihanishwa igihano cy’urupfu.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’abandi icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda, abarekuwe ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Ubwo yari mu rukiko, Umushinjacyaha Capt Baguma yavuze ko afite amabwiriza yo guhagarika gukurikirana abo banyarwanda babiri, Kabayija na Nzabonimpa.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha namwe ba nyakubahwa bacamanza, abaregwa kuva ku wa 8 Ugushyingo 2019 bakurikiranweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ariko mfite amabwiriza yo guhagarika ibirego byose baregwaga.”

Ntabwo yavuze impamvu ayo mabwiriza yahawe ashingiraho cyangwa uwayamuhaye. Gen Gutti yahise ategeka ko bahita barekurwa.

Abanyarwanda bamaze iminsi bafungirwa muri Uganda bashinjwa ko bafatanwe imbunda cyangwa se ko ari intasi z’u Rwanda, ugasanga ntibagezwa mu rukiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo rikomeye kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Uganda kandi ishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo abenshi mu batabwa muri yombi bahatirwa kuyijyamo, babyanga bikaba intangiriro y’iyicarubozo. Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu byombi bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke bumaze igihe, ndetse biteganyijwe ko ku wa 21 Gashyantare 2020 hazaba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ku mupaka wa Gatuna.

Mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko “mu gushaka gusubiza umubano ku murongo, Uganda yakuyeho ibirego ku banyarwanda icyenda bari bakurikiranweho gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ati “Ndasaba u Rwanda kubikora gutyo narwo ku Banya-Uganda basaga 50 bafungiwe mu Rwanda.”

Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu munsi hari abanya-Uganda icyenda barimo kurangiriza ibihano mu Rwanda, kandi bemerewe guhura n’intumwa z’icyo gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi bari ku rutonde u Rwanda rwakwishimira gutanga.

Yakomeje ati “Mu bijyanye n’amasezerano ya Luanda, u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana mu mategeko abanya-Uganda 15, bararekuwe.”

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, raporo igahererekanywa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Mu gihe byaba bikemuwe, inama ya Komisiyo ihuriweho yasabye ko inama y’abakuru b’ibihugu yazareba ku bijyanye no “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka mu kuzahura umubano n’u Rwanda, nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Adonia Ayebare, intumwa yihariye yari yohereje mu Rwanda.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko ku wa Gatanu yakiriye ubutumwa bwa Ayebare yari yohereje guhura na Perezida Kagame amushyiriye ubutumwa bwe.

Yakomeje ati “Yakiriwe neza. Uganda izafata indi myanzuro ifatika igamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Ni ubutumwa Museveni atangaje ku nshuro ya kabiri, nyuma y’ubwo yatangaje ku munsi ubanziriza umwaka mushya wa 2020.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger