Uganda: Umwe mu bayobozi bakomeye yatawe muri yombi azira iyi stade
Apitta Omara, komiseri ushinzwe amasomo ngororamubiri na siporo muri Minisiteri y’uburezi mu gihugu cya Uganda ari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gukoresha nabi angana na miliyoni 665 z’amashiringi ya Uganda agenewe gusana Stade yitiriwe John Akii-Bua.
Itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi rije rikurikira ibaruwa abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda bandikiye Perezida Museveni, bamusaba ubusobanuro ku mirimo yo gusana iyi Stade yadindiye.
Imirimo yo kubaka iyi Stade yatangiye muri 2015.
Uyu watawe muri yombi, ku munsi w’ejo yagaragaye imbere y’inteko ishinga amategeko kugira ngo atange ubusobanuro ku mpamvu yatumye imirimo yo kuvugurura iyi stade idindira kandi leta yaratanze ibisabwa byose.
Igenzura ryakozwe n’itsinda ry’abadepite bashyizweho kugira ngo bakurikirane iki kibazo rigaragaza ko amafaranga yahawe uwatsindiye isoko ryo kuvugurura iyi stade ahabanye cyane n’ayamenyeshejwe agashami gashinzwe igenamigambi mu nteko ishinga amategeko.
Omara yireguye avuga ko ibyo yakoze atigeze abimenyesha Inama y’igihugu ya siporo muri Uganda, ko we ahubwo yakoze amakosa yo gusinyana amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere ka Lira iyi Stade yubatsemo, bikarangira bahaye isoko abadafite ubushobozi bwo gukora ibyari bikenewe.
Avuga kandi ko amwe mu mafaranga yakoreshejwe hubakwa igice cya Stade gisakaye, igice abadepite bagereranyije n’ikiraro cy’amatungo.
Nyuma yo kumva ubusobanuro bw’uyu muagbo, iri tsinda ry’abadepite ryahise rifata icyemezo cyo kumushyikiriza urwego rushinzwe iperereza muri Uganda kugira ngo harebwe neza icyo aya mafaranga yose yakoreshejwe.
Mu ngengo y’imari ya 2015/2016, leta ya Uganda yari yagenennye angana na miliyari imwe na miliyoni 200 z’amashiringi ya Uganda agenewe gusana iyi Stade yitiriwe John Akii-Bua.