Uganda: Umwana w’imyaka 10 yivuganye Se w’imyaka 33
Umwana w’imyaka 10 wo muri Uganda aravugwaho kwivugana Se umubyara w’imyaka 33 y’amavuko biturutse ku makimbirane yagiranye n’umugore we, hanyuma uyu mwana akaza kubyivangamo ahorera nyina.
Uwo mugabo wishwe ni uwitwa Pius Tugumisirize, wari utuye mu Mudugudu wa Rwesero, ubarizwa muri Paruwasi ya Kikarara, mu Murenge wa Bwambara, ho mu Karere ka Rukungiri.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, Elly Maate,
“nyakwigendera yagiranye intonganya n’umugore we, Ruth Owakubariho w’imyaka 29 y’amavuko birangira akubise umugore we isuka mu mutwe ava amaraso menshi cyane”.
‘‘Nyuma y’ibyo, Tugumisirize bivugwa ko yacitse akajya kwihisha, atazi ko umuhungu we w’imyaka 10 yafashe ya suka yakoresheje akubita umugore we akamukurikira”.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko uyu mwana yasanze se ahantu bivugwa ko yari yihishe, nawe akamukubita ya suka mu mutwe akamusiga arimo gupfa mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, itariki 25 Nyakanga.
Atashye ageze mu rugo, uyu mwana yabwiye abo mu muryango we ibyo yari amaze gukorera se.
Aba bahise birukira aho Tugumisirize yari ari, baramufata bamujyana kwa muganga ku ivuriro rya Kikarara, ariko ashiramo umwuka akihagera.
Umuvugizi wa polisi avuga ko ibi byose byabaga mu gihe umugore wa nyakwigendera yari yagiye kurega umugabo we amushinja ihohotera ryo mu muryango, atazi ko umuhungu we yakurikiranye se akamukubita isuka arimo kumuhorera nyuma y’ibyo umugabo yari amaze kumukorera.
Polisi yageze ahabereye icyaha habaho no gukora ibizamini ku murambo, mu gihe uyu mugore nawe yatwawe ngo ajye guhatwa ibibazo, ariko uyu mwana w’umuhungu we yahise acika.