AmakuruUrwenya

Uganda: Umupolisi yahitanwe na Waragi

Umupolisi wo mu karere ka Lira mu gihugu cya Uganda yitabye Imana, nyuma yo kumara iminsi itatu yikurikiranya anywa Waragi nta n’icyo kurya akoza ku munwa.

Umuvugizi wa Polisi mu majyaruguru ya Kyoga ASP David Ongom Mudong yatangaje ko umugore wakodeshaga nyakwigendera inzu yamubwiye ko uyu mupolisi yari afite akamenyero ko gusinda.

Ati “Nyir’inzu yatubwiye ko yari amaze iminsi itatu atajya ku kazi, ko ahubwo iyo minsi yose yayimaze mu rugo anywa Waragi ubutaruhuka. Ku munsi wa gatatu, ubwo yari imbere mu nzu, yatangiye gusakuza boshye umusazi.”

Akomeza avuga ko ubwo uyu mugore yajyaga kureba icyari cyabaye ku mupangayi we, yamusanze asamba, ahamagara umuganga wahageze uyu mupolisi yamaze kwitaba Imana.

Ibizamini bya muganga kandi byasanze umwijima we wari washyanyaguritse bikomeye.

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko uyu mupolisi witwa Egeru w’imyaka 48 yishwe n’umunaniro w’ibihaha watewe n’umusemburo uba mu nzoga zo mu bwoko bwa liquor(harimo na waragi) witwa Ethanol watumye oxygen iba nke cyane mu maraso ye ibihaha bikawubura.

Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa mbere muri EAC mu kunywa inzoga zifite ubukana buremereye, aho 89% by’inzoga zinyobwa muri iki gihugu ziba zifite imisemburo ikabije.

Ni mugihe raporo yiswe The Global Status on Alcohol and Health 2014 igaragaza ko iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage banywa inzoga nyinshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba aho ugabanyije abaturage bose ba Uganda inzoga ziba muri iki gihugu buri wese yanywa litiro 23.7 ku mwaka.

Iyi raporo igaragaza ko igihugu cy’u Rwanda kiza ku mwanya wa kabiri mu karere ka Afurika y’iburasiruza aho buri munyarwanda wese ugejeje ku myaka y’ubukure yemerewe gufata litiro 22.o z’agasembuye buri mwaka, izi akaba ari na zo Umurundi ugejeje ku myaka y’ubukure yemerewe gufata.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger