Imyidagaduro

Uganda: Umunyarwandakazi wagaragaye yambaye ubusa yatangiye guhigwa bukware

Tariki ya 29  Gicurasi nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko umuntu utari wamenyekana yashyize hanze amafoto agaragaza umunyamideli w’umunyarwanda uba muri Uganda, Judith Heard , yambaye ubusa maze Abagande bamutaramiraho biratinda ndetse na nyirubwite atangaza ko aya mafoto yamushavuje.Kuri ubu amakuru ahari ni uko Polisi ya Uganda yatangiye gushakisha uyu mukobwa.

Amafoto y’ubwambure bwa Judith Heard yatangiye gusakara mu cyumweru gishize ari i Paris mu Bufaransa aho yari yagiye kwagurira ibikorwa bye by’imideli n’abasanzwe babikora mu Burayi.

Uyu mugore w’abana batatu yari amaze iminsi ari mu mishinga itandukanye yakoreraga i Paris mu Bafaransa ahanini ijyanye no guhanga imideli kuko akazi ko kwerekana imideli akamazemo igihe, akimara kubona ayo mafoto nubundi yari yarigeze kujya hanze mu myaka yashize, yatangaje ko hari abantu batamwifuriza ibyiza kuko ngo batari bakwiye kongera kuyashyira hanze kandi yarahindutse.

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kamena, mu iperereza kuri icyo kibazo, yashyiriweho impapuro zamusabaga kwitaba Polisi kubera icyo kibazo ariko ntiyaboneka none byatumye ashyirirwaho itsinda ry’aba ofisiye ngo bamushakishe yisobanure kuko atitabye.

Mu kiganiro yagiranye na Dail Monitor, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire, yavuze ko babisabwe na Minisitiri ushinzwe Amahame Ngengamyitwarire n’Ubusugire, Fr. Simon Lokodo, bafunguye iperereza rifite nomero GEF28/2018 kuri ayo mafoto.

Icyakora aya mafoto agiye gushyira mu kaga uyu munyarwandakazi , Judith yavuze ko umuntu wayashyize hanze ashaka kumusenyera ibikorwa bye kandi nyamara yarahindutse atakiri wa wundi wakoraga ibyo icyo gihe.

Aganira na Chimpreports yagize ati:”Ndibaza niba ngiye kurekera aha ngakomeza kurebera abantu banshotora. Nibura se niba ugiye kunshotora ujye ubanza ureba ibyo nkora, muri iki cyumweru nashyize ingufu mu kazi kanjye ariko ntabwo byigeze bivugwa , ariko amafoto yanjye yagarutsweho cyane kurusha ibyo nakoze. Mu buzima buri wese agira ahashize he unasanga kenshi haba huzuyemo ubusazi. Ariko reka tureke gukoresha aho hashize mu gusobanura uwo umuntu ari we uyu munsi.”

Aya mafoto yaje akurikira ayigeze gushyirwa hanze mu 2013 nabwo uyu mugore akaba yaravugishije abatari bake. Judith yahise anasaba imbabazi abafana bose n’abandi bose bagizweho ingaruka n’amafoto ye yambaye ubusa.

Aya mafoto niyo agiye kumukoraho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger