Uganda: Umukerarugendo wari uturutse mu Rwanda yivuganwe n’Amavubi
Umukerarugendo w’imyaka 65 ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yapfiriye muri Uganda, nyuma yo kudwingwa n’amavubi.
Ibi byabereye muri Pariki ya Bwindi iherereye muri district ya Rubanda.
Nk’uko byatangajwe na Elly Maate, usanzwe ari umuvugizi wa polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kigezi, Gloria Suemiller ukomoka muri Leta ya Okrahama muri Amerika yatatswe n’amavubi ejo ku wa kane mu ma saa yine za mugitondo, ibi bikaba byarabereye muri Zone ya Ruhija ibarizwa muri Pariki y’igihugu ya Bwindi aho yari yagiye gusura ingagi.
Uyu mugore yari kumwe n’umugabo we White Gary Lynn w’imyaka 74 y’amavuko ndetse n’abandi bantu batandatu bari bavanye i Kigali mu Rwanda ku munsi wo ku wa gatatu.
Amakuru avuga ko bari baraye muri secteru ya Ruhija. Abandi bakerarugendo bari kumwe na we barokotse amahoro nk’uko polisi yabitangaje.
Elly Mate yavuze ko polisi yatangiye iperereza, nyuma y’uko iki kibazo kigejejwe kuri poste ya Polisi ya Ruhija.
Uyu mukerarugendo abaye uwa gatatu uguye muri Uganda mu mezi abiri ashize, nyuma y’Umwongereza Mukesh Shukla w’imyaka 60 y’Amavuko waguye muri iki gihugu tariki ya 07 Mata 2018, ubwo yuriraga umusozi mu gace ka Kabare gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.
Undi wapfiriye muri iki gihugu ni Tutin Jea Pierre w’imyaka 63 y’amavuko, waguye mu rugendo ubwo yajyaga gusura ingagi. Uyu mugabo wari usanzwe ari umukozi wa Ambassade y’Abafaransa i Nairobi muri Kenya, yapfuye ubwo yari kumwe na zimwe mu ncuti ze.